Habumuremyi P Damien yaburanye ahakana ibyo aregwa arasabirwa kuburanira mu muhezo,yaje mu rukiko atambaye amasogisi
— July 17, 2020
Please enter banners and links.

Pierre-Damien Habumuremyi wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Rwanda kuva mu 2011 kugeza mu 2014 umunsi w’ejo tariki 16 Nyakanga 2020 yabwiye urukiko ko ahakana ibyaha aregwa.
Bwana Habumuremyi aregwa gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu, ibyaha akekwa ko yakoze mu 2019 ari umuyobozi wa kaminuza yashinze ya Christian University of Rwanda.
Bwana Habumuremyi usanzwe akuriye urwego rushinzwe intwari z’igihugu mu Rwanda, yaburaniye ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo ku ifungwa ni ifungura by’agateganyo. Mu rukiko hagaragaye abunganira bamwe mu bareze Bwana Habumuremyi.
Abamwunganira basabye ko aburanira mu muhezo bavuga ko yaburana atisanzuye mu gihe hari abanyamakuru bamutunze ibikoresho byabo kandi asanzwe agira uburwayi bw’umutima.
Ubushinjacyaha bwo bwanenze ibi, buvuga ko atari we wa mbere waba aburaniye mu ruhame.
Abacamanza bagiye kwiherera bafata umwanzuro ku bisabwa n’impande zombi banzura ko Habumuremyi Pierre Damien azaburanira mu ruhame.


Dr.Pierre Damien Habumuremyi ari hagati y’abamwunganira mu mategeko mu rukiko

Photos (Internet)

Ku cyumweru tariki 05 z’uku kwezi nibwo urwego rukurikirana ibyaha mu Rwanda rwatangaje ko rwafunze Bwana Habumuremyi.
Dr.Pierre Damien Habumuremyi kandi yaje mu rukiko atambaye amasogisi ku buryo hari amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga abantu bavuga ko bidasanzwe umuntu wo kurwego rwe nk’uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe abura amasogisi yo kwambara.
3,123 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru wahindutse Umunyapolitike Fidèle Gakire yahishuye uko yahuye na Thomas Nahimana
Barindwi barimo Gitifu w’Akarere batawe muri yombi bashinjwa kunyereza ibya rubanda
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Manirakiza Théogène nyiri Ukwezi TV afungwa by’agateganyo
Akarengane n’ubwambuzi :Mu Rwanda hari abasigaye basuzugura ibyemezo by’Inkiko z’Abunzi kandi bemewe ?Bank yitwa UMURIMO FINANCE Ltd kuki isuzugura Inkiko na RIB irebera?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply