Kirehe : Yafashwe yambaye imyenda ya Polisi iriho n’amapeti
— July 17, 2020
Please enter banners and links.

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nyamugari mu Kagari ka Bukora mu Mudugudu wa Nyabiyenzi, bataye muri yombi umusore w’imyaka 19 wari wambaye imyenda ya Polisi iriho amapeti wari umaze kubiba ihene.
Uyu musore ukomoka mu Murenge wa Kigina yatawe muri yombi mu ijoro ryakeye ahagana Saa Munani.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugari, Iyamuremye Antoine, yabwiye IGIHE ko uyu musore yatawe muri yombi n’abaturage ubwo mu ijoro babibaga ihene bajya kuzishakisha bagahura nawe yambaye imyenda ya Polisi iriho amapeti na kamambiri bakamugirira amakenga.
Ati “Byabaye nijoro ku bufatanye n’abaturage, muri uwo Mudugudu wa Nyabiyenzi bari bahibye ihene ebyiri abaturage bagiye gushakisha uwazitwaye nyuma yaho nyirazo yari atabaje, babona umusore wambaye imyenda ya Polisi na kamambiri, babanza kumwibazaho bamufashe bumva arajijinganya baradutabaza natwe duhamagara Polisi.’’
Gitifu Iyamuremye yakomeje avuga ko uyu musore yari asanzwe ari mu gatsiko k’abajura bajujubije abaturage bo mu Mirenge ya Kigina na Nyamugari, ngo bamubajije aho yakuye iyo myenda asubiza ko yayitoraguye ariko ngo harakekwa ko yayibye.
Uyu musore akaba yari ari kumwe n’irindi tsinda ry’abasore benshi bakunda kwiba muri aka gace kuri ubu bakaba bagishakishwa.
Yakomeje ati “Ubu turashimira abaturage ku gikorwa cyiza bakoze cyo kugira amakenga no kumufata. Turabasaba gukomeza kurinda ibyagezweho ari nako bagirira amakenga abantu babona batazi baba biyitirira inzego z’umutekano.’’
Kuri ubu uyu musore yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamugari mu gihe iperereza rikomeje ryo kumenya aho yakuye iyo myenda, abandi nabo basanzwe bafatanya muri ubu bujura bakomeje gushakishwa.
Source/ukwezi.rw
3,257 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply