umu amakuru- Umusirikare ukomeye kandi uzwi muri Uganda no mu bindi bihugu Gen.Kasirye Gwanga yitabye Imana | Umusingi

Umusirikare ukomeye kandi uzwi muri Uganda no mu bindi bihugu Gen.Kasirye Gwanga yitabye Imana

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kamena 2020 hazindutse amakuru y’urupfu rwa Gen. Kasirye Ggwanga, umwe mu babaye igihe kinini mu gisirikare cya Uganda, yitabye Imana azize uburwayi ku myaka 68 y’amavuko.

Gen. Kasirye yaguye mu bitaro bya Nakasero aho yavurirwaga nyuma y’uburwayi bwamufashe muri Mata uyu mwaka agatangira kuvurirwa mu kigo cya gisirikare cya Mbuya.

Yavutse mu 1952 kuri se wari umuhigi, yamaze imyaka 47 mu gisirikare aza gusezererwa mu 2018 ajya ku ivuko rye akora ibikorwa by’ubuhinzi ndetse yari azwi cyane nk’umuntu urwanya abangiza amashyamba.

Ni umugabo utaravugirwagamo kuko icyo yasabaga cyabaga ari nk’itegeko kuri we, utabyubahirije akaba yabigenderamo. Mu mwaka ushize yarashe imodoka y’umuhanzi witwa Catherine Kusasira, wahanze indirimbo nyinshi zifashishwa cyane n’ishyaka riri ku butegetsi, NRM, amushinja ko yasakurishaga umuziki mu modoka ye.

Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, SP Patrick Onyango, yavuze ko iyo modoka yarashwe nyuma yo guterana amagambo hagati y’abana ba Gen Ggwanga n’abakozi ba Kusasira.

Abana ba Gen Ggwanga ngo bari bari kugura ifiriti hanyuma abantu bakorana na Kusasira bahageraga bari mu modoka, umuziki wabo urimo gusakuza cyane. Ngo abana ba Gen Ggwanga babasabye kugabanya umuziki ariko barabyanga, maze nabo bavuga ko bagiye guhamagara se akaza agatwika iyo modoka.

Gen Ggwanga ngo yahageze mbere y’uko bamuhamagara, nawe ahita yungamo ko bagomba kugabanya uwo muziki, nabwo barabyanga. Bakomeje guterana amagambo nyuma ategeka umwe mu barinzi be kumuzanira imbunda ye, ahita arasa ipine ry’imodoka ya Kusasira.

Uyu mugabo si ubwa mbere yari agaragaye mu bikorwa nk’ibi kuko mu 2013 yakanze abapolisi ababwira ko agomba kubarasa ubwo bari mu murima wa murumuna we, bashakamo umubiri w’umuntu byakekwaga ko ariho bamushyinguye.

Icyo gihe ngo yeguye imbunda ye ya AK-47, ababwira ko nibatagira icyo basangamo batamucika. Byarangiye babonyemo ibice bimwe by’uwo murambo bashakaga barokoka batyo.

Mu 2017 nabwo ngo yatwitse imashini zihinga yasanze mu murima w’umukobwa we ndetse ashaka no kurasa umushoferi wayo avuga ko ari ugushaka kwigabiza ibye.

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bazindukiye ku bitaro aho Gen.Kasirye Gwanga yaguye ariko bangirwa kwinjira kugirango umurambo wa nyakwigendera uhabwe icyubahiro ndetse n’abandi barwayi barwariye muri ibyo bitaro.

Muhungu John-Kampala

 

3,776 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.