umu amakuru-  Abahanzi Byosebirashoboka na Bosebabireba bahagaritswe mu Nsengero kubera umukobwa basomanye nawe mu ruhame | Umusingi

Birashoboka-230x300  Abahanzi Byosebirashoboka na Bosebabireba bahagaritswe mu Nsengero kubera umukobwa basomanye nawe mu ruhame

Please enter banners and links.

Birashoboka-230x300

 

Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi  aturuka mu nshuti z’aba bahanzi aravuga ko bahagaritswe mu Nsengero basengeragamo za ADEPR kubera Birashoboka wafotowe asomana n’umukobwa ku karubanda.

Umwe mu nshuti za Byosebirashoboka Aphrodis utashatse ko amazina ye tuyatangaza yagize ati “uziko wa mukobwa wifotoje asomana na Byosebirashoboka yateje ibibazo ubu Byosebirashoboka na Bosebabireba babahagaritse mu Nsengero basengeragamo zo muri ADEPR?.”

Byoses-225x300

Byoose-277x300

Uyu muhanzi w’inshuti z’aba bahanzi yakomeje avuga ko ubu bimaze kubagiraho ingaruka zikomeye ku buryo bajyaga batumirwa mu Nsengero zitandukanye kuririmba bakabona amafaranga yo kubatunga none ntibagitumirwa ku buryo umuhanzi Byosebirashoboka ashaka kujya gusaba imbabazi umukobwa witwa Uwera basomanye.

Bose-293x300

Ikinyamakuru Umusingi kibajije umuhanzi Byosebirashoboka uririmba indirimbo zihimbaza Imana niba koko barahagaritswe mu Nsengero basengeragamo yagize ati “yewe birakomeye ahubwo nukugira ukareba icyo wakora nzakubwira muri iyi minsi.”

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza undi muhanzi witwa Bosebabireba dore ko aba bahanzi ari inshuti bakunda no kuba bari kumwe kugirango atubwire nawe umwanzuro we kuri iki kibazo ariko ntitwashoboye kumubona ku murongo wa Telephone ye igendanwa.

Amakuru avuga ko Bosebabireba we niyo bamuhagarika ntacyo bimubwiye kuko nubundi hari ibinyamakuru byamwanditse ari mu bimansuro ndetse kandi ko yamaze gukora izina ahubwo ugiye kubihomberamo ni Byosebirashoboka kuko banyiri Nsengero batazongera kumutumira kandi ariho yakuraga agafaranga ko kumutunga.

Bikaba bivugwa ko uyu mukobwa ari inshuti yaba bahanzi bombi ari nayo mpamvu umwe yifotozaga nawe undi agakurikiraho ku buryo nibindi byose baba bari kumwe.

Noella

3,251 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.