Umukino w’amakipe y’amakeba Liverpool igiye kwakira Manchester United ,ese Liverpool murabona itsinda uyu mukino igakomeza ku buryo izarangiza season yose idatsinzwe?
— January 19, 2020
Please enter banners and links.

Imihanda mu bwongereza iva mu mugi wa Liverpool na Manchester nta kindi wahabona uretse abantu benshi bajya ku kibuga cya Liverpool aho igiye kwakira Manchester United umukino utangira saa kumi ne byiri z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda.
Aya makipe iyo agiye guhura Isi yose irabimenya ku buryo aya makipe afite amateka wakwita abakeba kuko nta kipe ishobora kugurisha muyindi umukinnyi kubera ubukeba ureke ibya APR FC itiza mukeba wayo Rayon Sports umukinnyi nkuko twabonye Sugira atizwayo.
Liverpool yigeze kugerageza kugura umukinnyi wa Manchester witwaga Gabriel Henze ku buryo byageze aho bajya mu Nkiko ariko Manchester irakanira ivuga ko mu mateka itazagurisha umukinnyi wayo mu ikipe ya Liverpool ,icyo gihe Liverpool yatozwaga na Rafael Banitez naho Man Unitec itozwa na Ferguson.


Uyu munsi amakipe yombi yakaniye buri imwe irashaka gutsinda ariko abantu benshi basesengura umupira w’amaguru baravuga ko Liverpool iributsinde kuko iri mu rugo kandi ku kibuga cyayo Anfield indi kipe kuza ngo ihatsindire bitoroshye.
Uretse no kuba iri mu rugo ikipe ya Liverpool irakomeye ugereranije na Manchester United kuko kugeza ubu ikinnye imikino 21 gusa inganyije rimwe kandi nabwo yanganyije na Manchester United mu mukino ubanza uhuza izi kipe.







Liverpool ifite abakinnyi bakomeye barimo Sadio Mane ,MO Salah na Firmino ndetse n’Abadefanseri bayo n’umuzamu ndetse no hagati ku buryo ari ikipe yubakitse neza ifite n’umutoza abantu bemera ko ariwe mutoza mwiza ku isi.
Liverpool iri ku mwanya wa mbere n’amanota 61 mu mikino 21 mu gihe Manchester United iri ku mwanya wa 5 n’amanota 34 ariko Liverpool ifite umukino w’ikirarane itarakina ,ikaba irusha Manchester United amanota 27 yose kandi Liverpool itarakina ikirarane ifitanye na West Ham ,bivuze ko itsinze ikirarane yarusha Manchester United amanota 30 yuzuye ariko Manchester n’itsindwa Liverpool igatsinda ikirarane bivuze ko Liverpool izaba iyirushije amanota 33 yose.
Manchester City yaraye inganyirije mu rugo na Crystal Palace ibitego 2-2 ihita igira amanota 48 mu gihe Leicester City ubu twandika iyi nkuru irimo gukina na Burnley zikaba zinganya igitego kimwe kuri kimwe zigeze ku munota wa 77, Leicester City ikaba ifite amanota 46 biramutse birangiye ari kimwe ku kindi ariko itsinze yagira 48 ikanganya na Manchester City zombi zagira 48 ariko itsinzwe yagira 45 yari isanzwe ifite.Abasoma iyi nkuru mutubwire hagati ya Liverpool iri mu rugo na Manchester United murabona ari iyihe itsinda indi?
Ndayambaje F
3,097 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
WHO IS THE CEO STANLEY GATERA?
Leave a reply