Jurgen Klopp ushaka guca agahigo ka Arsenal ko kurangiza season idatsinzwe yaganiriye na Wenger wahoze atoza Arsenal
— January 17, 2020
Please enter banners and links.

Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp ushaka guca agahigo ka Arsenal yarangije shampiyona 2003-2004 idatsinzwe yahuye n’uwahoze atoza Arsenal icyo gihe Arsene Wenger maze amubwira uburyo yahinduye abakinnyi bakaba abakinnyi bakomeye.
Ikipe ya Liverpool ifatwa nk’ikipe ikomeye ku isi kubera yatwaye Champions League ndetse ikaba ihabwa amahirwe yo kongera kuyitwara ndetse ikaba ishobora gutwara igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka 30 iyi kipe itarongera kugitwara.
Liverpool imaze imikino 21 itaratsindwa ikaba ifite amanota 61 ikaba isigaje imikino 17 kugirango irangize shampiyona idatsinzwe ikazaba iciye agahigo kari gafitwe na Arsenal ,ibi bikaba byatumye Arsene Wenger agirana ikiganiro na Jurgen Klopp kugirango baganire uburyo yavuguruye ikipe y’abakinnyi badakomeye ariko bakaba bakora ibitangaza.

Jurgen Klopp

Arsene Wenger

Klopp yabwiye Wenger ko Robertson yaje nta muntu umushaka na Joel Matip yaje ataguzwe bose nta n’umwe wabashakaga ariko bisaba gufata icyemezo neza ,ubu bose n’abakinnyi bakomeye cyane.
Klopp yavuze no kubandi bakinnyi nka Mo Salah waguzwe kuva muri AC Roma waje adakina neza ariko ko yari yamubonyemo umukinnyi ukomeye aje atangira kwiga sisiteme ya Liverpool imikinire yayo ntiyatinze ahita afatisha ubu ari mu bakinnyi beza ku isi.


Robertson
Yakomeje avuga no ku bandi nka Sadio Mane ubu wifuzwa n’amakipe yose ku isi waguzwe muri Southmpton nawe ntiyatinze gufatisha ndetse na Van Dijk waguzwe amapound £75m menshi ariko umutoza avuga ko byari bikwiye kumugura muri Southmpton ahenze ariyo mpamvu ubu ari mu bakinnyi bahatanira Ballon d’Or ndetse n’umuzamu Alisson nawe umaze kugera ku rwego rw’umuzamu wa mbere ku isi ati “Hari imyanya yari ifite ibibazo turicara tuyiganiraho dufata icyemezo tubifashijwemo n’abanyiri ikipe tugura abakinnyi dushaka ariko no gushyirahamwe nk’ikipe nabyo biri mu bituma abakinnyi bakina neza bakundanye”.
Arsene Wenger yashimiye cyane umutoza Jurgen Klopp wa Liverpool nyuma yo kumva ibiganiro bagiranye ndetse n’ibitekerezo bye ati “N’umutoza w’umuhanga kandi azi icyo ashaka kandi buri mukinnyi yamuhindura uko ashaka ko akina bigakunda kandi ndabona azagera ku gahigo Arsenal yakoze”.Furgason wahoze atoza Manchester United mukeba wa Liverpool aherutse kuvuga ati uretse amarangamutima nyashyize ku ruhande Jurgen Klopp n’umutoza w’umuhanga cyane kuri ubu ni we mutoza navuga wa mbere ku isi yose.
Liverpool nyuma yo gutwara Champions League ikarangiriza ku mwanya wa 2 muri shampiyona yongeye gutwara UEFA Super Cup na FIFA Club World Cup ubu ikaba ishaka gutwara igikombe cya shampiyona idatsinzwe ndetse ikisubiza Champions league.
Ku cyumweru tariki 19 Mutarama 2020 Liverpool ku kibuga cyayo izakira mukeba Manchester United umukino washyuhije benshi.
Ndayambaje F
3,511 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply