Kunshyira mu binyamakuru ko nambuye abantu bizamara iki se?- Mutabazi
— June 28, 2016
Please enter banners and links.

Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 10 Kamena 2016 bamwe mu bayobozi b’Imidugudu mu Karere ka Rwamagana bagitangarije ko hari Umunyamabanga nshingwabikorwa witwa Mutabazi wabambuye amafaranga yabo yagombaga kubaha kubera amahugurwa bari barangije.
Umwe mu bayobozi b’imidugudu utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “hari amahugurwa twagiyemo abayobozi b’imidugudu n’abashinzwe umutekano yaberaga mu Mirenge yose,ayo mahugurwa yararimo abashinzwe gushakira umuryango inshuti ariko uwari uwagombaga kuduha amafaranga yacu twari tugenewe n’uwitwa Mutabazi ubu bamwimuriye mu Murenge wa Fumbwe agenda ataduhaye amafaranga yacu”.
Undi nawe wadusabye kudatangaza amazina ye nawe yavuze ko Mutabazi yababwiye ko bank zitakoze ko azayabaha undi munsi barategereza barahebe ahubwo bagiye kumva bumva ko yajyanywe kuyobora Umurenge wa Fumbwe.
Ikinyamakuru Umusingi cyamenye ko buri muntu yari agenewe amafaranga ibihumbi umunani (8000 Rwf)bivuze ko niba ari abayobozi b’Imidugudu n’abashinzwe umutekano bagera ku ijana (100)yaba yaratwaye ibihumbi Magana Inani (800.000Rwf).
Ikinyamakuru Umusingi cyibajije Mutabazi kuri Telephone ye igendanwa ku nshuro ya mbere yabanje kubihakana ko ntabyo azi .
Ku nshuro ya kabiri hari Kuwa 15 Kamena 2016 Mutabazi yagize ati “ibyo bintu umbaza ntacyo byakumarira niyo wabishyira mu binyamakuru ntacyo byatanga”.
Umuntu w’umuyobozi wigamba kwambura abayobozi bagenzi be ndetse akanabyigamba akanavuga ko ntacyo byamara kubishyira mu binyamakuru ,uyu se azi akamaro k’itangazamakuru cyangwa avuga ibyo yishakiye?.Aho avuga ibimeze gutya abaturage bo ababwira ate?
Umwe mu bari bari muri ayo mahugurwa wadusabye kugira ibanga amazina ye yagize ati “birababaje niba hakiri abayobozi bagitekereza kurya utwabandi nkaho badashoboye kwikorera ibyabo bahagahora barekereje ko babona aho barira ariko icyo nzi ni uko n’ubwo ayacu yayajyanye ntibizatinda hari ahandi azarya ayabandi amuhagame kandi nzi neza abayobozi bo hejuru nibabimenya nawe azabazwa impamvu yatwambuye”.
Mutabazi akurahe imbaraga zo kurya utwarubanda akumva ko nta wamukurikirana ku buryo y’igamba ku itangazamakuru ngo n’ubwo mwabishyira mu binyamakuru ntacyo byatanga?.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya w’Akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI Radjab ariko ntibyadukundira kugirango twumve niba hari icyo yafasha abo bayobozi b’imidugudu kubishyuriza.
Rwego Tony
2,971 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply