umu amakuru-  Amwe mu ma Hetel yo mu Rwanda yatangiye gufunga imiryango kubera ubukene | Umusingi

DSC06782  Amwe mu ma Hetel yo mu Rwanda yatangiye gufunga imiryango kubera ubukene

Please enter banners and links.

DSC06782

 

Kuwa 30 Kamena 2016 Ikinyamakuru Umusingi cyakoze inkuru y’amwe muri Hotel zo muri Kigali zimaze gufunga imiryango bivugwa ko byaba ari ubukene bubitera.Imwe muri izo Hotel harimo iyitwaga Lans Star Hotel yahoze ari iya Mutsindashyaka Theoneste wayoboyeho umujyi wa Kigali .

Uyu mugabo akiyobora uwo mujyi wa Kigali kubera gahunda yo kuvugurura umujyi wa Kigali abantu bari batarabyumva amazu yubatse nabi yarasenywaga bityo bamuhimba Mutsindamazu.

Hotel ye yari yarayubatse I Remera Gisement hafi ya Stade Amahoro ariko aza kuyigurisha .

DSC06753

Inyubako ya Hotel yitwaga Land Star  Remera Giseminti  (Photo Umusingi)

Mu minsi ishize iyo Hotel ikaba yarafunze imiryango nyirayo ahindura ibyapa byayirangaga ashyiraho ko ayihinduye biro(Offices) z’abantu bashobora gukodesha bagakoreramo.

DSC06954

Iyo ni Alpha Palace i Remera  imiryango ifunze n’ibyapa babikuyeho (Photo Umusingi)

DSC06952

Aho ni kumuryango w’igipangu winjira (Photo Umusingi)

Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje guhamagara nimero zanditse ku cyapa kugirango tubaze impamvu yahinduwemo biro ariko itatabwa.

Umwe mu bakoze bahakoraga utarashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko abantu basigaye ari bake bakoresha services za Hotel bityo ikaba itinjiza nyirayo afata icyemezo cyo kuyihinduramo za biro zo gukoreramo.

Gusa biravugwa ko nyiri iyi Hotel tutashoboye kubona no kumumenya abaturanye be bavuga ko yafashe icyemezo cyiza kuko ahantu iherereye ari heza mu bucuruzi busanzwe nko gucuruza imyenda ,Restora ,inkweto n’ubundi bucuruzi kuko aho iherereye harimo gutera imbere cyane ku buryo abantu bahashaka amazu yo gukoreramo bakayabura.

Indi Hotel yafunze imiryango ni Alpha Palace ,Ikinyamakuru Umusingi kikaba giherutse kuhanyura gisanga nyirayo Alex arimo kwimuramo ibintu bye.

Toptowern

Top Tower Hotel ku Kimihurura (Photo Umusingi)

Toptower2

Aganira n’umwe mu nshuti yagize ati biranze reka dushakishirize ahandi.Iyi Hotel ikaba yarashyizwe kuri cyamunara inshuro nyinshi ariko yarabuze uyigura.

Hari amakuru avugwa ko nyirayo yabonye business za Hotel zitunguka asaba inguzanyo y’amafaranga menshi tugikurikirana kumenya umubare w’amafaranga yagurijwe akananirwa kuyishyura maze Hotel Alpha Palace igatezwa cyamunara.

Indi Hotel ya 3 yafunze imiryango ni Top Tower Hotel ariko yo bikaba bivugwa ko yafunzwe kubera imyubakiri mibi ishobora guteza ibibazo.

Uretse kuba Umujyi wa Kigali warayifunze n’ubundi nayo yari hafi kwifungira nk’izindi zafunze kubera ikibazo cy’ubukene kuko imaze iminsi ivugwa mu binyamakuru kubera kwambura abakiriya ndetse hari n’abakozi bayishyuza amafaranga menshi badusabye kuba turetse kubitangaza ariko mu minsi yavuba bazatwemerera nibaba batarabishyura.

Mu isesengura Ikinyamakuru Umusingi kimaze igihe gikora ku bucuruzi butandukanye bugenda buhomba hirya no hino mu gihugu akenshi buterwa na banyirabwo aho usanga umuntu agiye akagwatiriza inzu cyangwa isambu muri Bank ikamuguriza ako kanya ati kubera ko kanaka afite Hotel nanjye niyo ngiye gukora ndetse bamwe ugasanga bagenda babyigamba ati sha uziko Kanaka amaze kuzuza inzu 3 kubera Hotel ye ,nanjye nzayigura bityo akishora mu bucuruzi atazi atakoze ubushakashatsi ngo amenye aho agiye gushyira amafaranga ye azunguka cyangwa azahomba.

Ikindi gihombya aya ma Hotel ni uko batazi gukoresha itangazamakuru kandi ku isi hose ubucuruzi buramamazwa ariko mu Rwanda ugiye kureba abamamaza wasanga ari imbarwa.

Ikindi buri muntu avuga ndetse kivuzwe imyaka myinshi n’ikibazo cy’imisoro ivugwa ko ari hejuru ugereranije n’ibindi bihgu bituranye n’uRwanda kandi hakagombye kuba bimwe nkuko byose byagiye mu muryango wa East Africa.

Icya nyuma ni ukujya mu bucuruzi utazi uko bukorwa bivanze n’ubunebwa no kutamenya kwakira abakiriya n’ibindi byinshi abacuruzi bataramenya biri mu bibahombya.

Gatera Stanley

4,656 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.