umu amakuru-  Umuhanzi Queen Cha yasohoye indirimbo nziza alone ya 11 | Umusingi

IMG-20160628-WA0063  Umuhanzi Queen Cha yasohoye indirimbo nziza alone ya 11

Please enter banners and links.

IMG-20160628-WA0063

 

Umuhanzi Queen Cha mu ijwi ryiza cyane yasohoye indirimbo nziza yitwa a Lonely ugenekereje bishatse kuvuga ko ari wenyine .

Abantu bakimara kuyumva nyuma yo gutangaza ku rubuga rwe rwa Facebook ko indirimbo ye nshya yasohotse batangiye kuvuga ko ariwe ushaka gutanga ubutumwa ko adafite uwo bakundana nyuma yahoo mu minsi yashize uyu muhanzi yagaragaye mu binyamakuru ko yatandukanye n’umukunzi we.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza uyu muhanzi urimo kwigaragaza cyane mu ndirimbo akora nziza niba ibyo abantu bavuga ko yashatse kwivuga ubuzima arimo mu ndirimbo ye nshya maze arabihakana avuga ko ari indirimbo isanzwe buri muntu ashobora kuyumva ikamushimisha.

IMG-20160628-WA0059

Queen Cha yagize ati “iyi ni ndirimbo irimo amagambo akora ku mitima y’abantu ,buri wese yayumva ikamushimisha ariko ntago ari njye wivugaho ibyanjye hashize igihe kirekire nari kuba narayisohoye bikiba”.Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo zigera kuri 11 akaba abura imwe gusa ngo yuzuze Album .

IMG-20160628-WA0055

IMG-20160628-WA0061

IMG-20160628-WA0057

yego-20160328-080351

Queen Cha amaze gukorana indirimbo n’abandi bahanzi bakomeye barimo Washington  wo muri Uganda indirimbo yitwa Queen of Queens ,aririmbana na Safi Madiba indirimbo yitwa Kizimya mwoto ,aririmbana na Fireman ndetse na Riderman  ndetse akaba afite n’izindi nyinshi yakoze ari wenyine.

Gusa uyu mukobwa akaba azwiho ubuhanga mu buhanzi bwe nkuko Iradukunda M Grace abitangaza.

Iradukunda yagize ati “Queen Cha tumuziho ubuhanga n’umwe mu bakobwa beza babahanzi dufite mu Rwanda ,agira ijwi ryiza cyane ,indirimbo ze iyo uzirebye ubona ko ari umuhanzi kandi afite ubuhanga gusa nyine akeneye Manager kugirango atere indi ntambwe agree kure aho twe dushaka”.

Iradukunda M Grace n’umwe mu bafana be Queen Cha bakomeye akaba abona Queen Cha ari umukobwa mwiza ,witonda kandi uzi icyo ashaka.

Noella

3,616 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.