Inkuru y’ubwenge izahembwa na RGB kubera kuyinenga uburyo itanga ibihembo by’abanyamakuru harimo no kubeshya,abigenga bagiye kujya batanga ibihembo ukwabo.
— November 11, 2019
Please enter banners and links.

Ku itariki 8 Ugushyingo 2019 wari umunsi nyafurika w’tangazamakuru ,ukaba warizihijwe maze abanyamakuru bahurira i Kigali mu gasale(Salle)gato batashoboye kugakwirwamo n’abatumirwa bahabwa ibihembo by’abanyamakuru RGB yihitiramo kubaha amafaranga mu buryo budasobanutse.
Mu isesengura Ikinyamakuru Umusingi cyaakoze harimo ibyo abanyamakuru banenze ariko twizera ko RGB izahemba iyi nkuru kubera kunenga imitangire y’ibihembo byahawe abanyamakuru.
Icya mbere n’uburyo hashyirwaho abitwa aba Judges bahitamo inkuru zihembwa aba bantu abanyamakuru barabanenze uburyo bashyirwaho aho bibaza ubashyiraho kandi abanyamakuru bakagize uruhare mugushyiraho abo bizeye batazabera nkuko bavuga ko mu gutanga ibihembo huzuyemo kubera no kubogama.
Bamwe mu bagize ako kanama gatoranya inkuru zizahembwa abenshi n’abakozi ba Leta ku buryo abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byigenga basanga bo badahagarariwe ari nayo mpamvu ibihembo byinshi cyane byigira muri Leta.
Bamwe mu bagize ako kanama barimo uwitwa Mwewusi Karake ngo retired journalist mbese yabayeho umunyamakuru cyera ariko ubu sinzi ibyo ashinzwe muri RGB kandi RGB niyo itanga ibihembo aho bikaba byibazwa umukozi wa RGB kaba no mu batanga ibihembo wakwizera ute ko hatazabamo kubogaama ?.


Ibihembo byahabwaga abanyamakuru

Kangwage wahoze ayobora Akarere ka Rulindo hagati

Bamwe mu bitabiriye gutanga ibihembo by’abanyamakuru
Undi n’uwitwa Diana Mpyisi ukora muri Perezidansi ,Umuvunyi wungirije Musangabatware Clement ,Kim Kamasa yabayeho umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Izuba Rirashe rya The New Times ritakibaho ndetse yabayeho Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade muri Kenya ,Jjuko umwarimu muri Kaminuza y’uRwanda na Muganwa Gonzaga Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda.
Aka kanama abanyamakuru barakanenze cyane ndetse na RGB barayinenze cyane kubeshya abanyamakuru ngo umunyamakuru runaka niwe watsinze mu gihe batashoboraga kwerekana inkuru yakoze ndetse n’izo yatsinze ngo nazo abantu bazirebe ku buryo bavuga bati koko iyi nkuru yaratsinze ndetse no kumenya icyo inkuru yavugaga.
Umwe mu banyamakuru twaganiriye kuri uwo munsi ariko adusaba kutavuga amazina ye tumubajije ku bihembo by’abanyamakuru yagize ati «Ibi bihembo bajye batubwira tuze kureba abo bagabiye amafaranga ntibakavuge ko ari ipiganwa haakagira abatsinze kuko mbona ari abo bashatse kugabira gusa.Ntago tuzongera no kubyitabira kuko birababaje kubona batubeshya ngo runakayatsinze tudashobora kubona inkuru ye yatsinze ,ubwo se turi abaswa ku buryo bajya baza bakatubeshya tukemera ? ».
Yakomeje avuga ati ubundi se kuki batatwereka muri buri kiciro abanyamakuru baba baratanze inkuru zabo ?twabwirwa n’iki niba inkuru zacu zarakiriwe mu gihe batatwereka buri kiciro inkuru zikirimo ?ibyo byose twarabinenze.
Undi n’umuyobozi w’Ikinyamakuru tutaribuvuge amazina ye kuko yabidusabye aho yavuze ko baguye kwishyirahamwe nk’ibitangazamakuru byigenga kuri uwo munsi nabo bajye bahurira ahantu bashimire abanyamakuru bakoze neza ati « Niyo twamuha Laptop ariko tukaba tuzi neza ko yakoze kandi tuzajya dusangira twishime umunsi tuwizihize muri ubwo buryo aho kujya mu bintu byo gutekinika gusa ndetse no kubyigana mu gasale gato abantu babuze aho bicara.
Ibi bifatwa nko gupfobya itangazamakuru ryigenga kuko akenshi usanga irikora inkuru zivugira abaturage zidahembwa ahubwo ugasanga hahembwa inkuru zisingiza abayobozi runaka.
Ibihembo byatanzwe mu buryo bukurikira:
Inkuru nziza y’Umwaka (News Reporting Award)
Karinijabo Jean de Dieu ukorera/Radio&Tv1.
Umunyamakuru uvuga neza amakuru kuri Radio
Mwanafunzi Ismael/Radio Rwanda(RBA)
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku Kurengera ibidukikije (Environment Reporting Award)
1. Hakizimana Jean Paul/IGIHE
2. Rabbi Malo Umucunguzi/IGIHE
Umunyamakuru uvuga neza amakuru kuri TV
Paul Rutikanga/TV Rwanda(RBA)
Inkuru icukumbuye (Investigative)
Nzabandora Théogène/Radio&Tv Izuba
Feature Documentary(Inkuru ikusanyije)
Nshimyumukiza Janvier/IMVAHO NSHYA
Umunyamakuru wateguye akanabaza ibibazo neza (Interview of the Year)
Girinema Philbert /IGIHE
Umunyamakuru wafashe amashusho meza (Video Journalism)
Muhire Aristide/RTV (RBA)
Umunyamakuru wafashe amafoto meza (Photo Journalism category)
Kwizera Emmanuel/The New Times
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza y’Ubukungu(Business, Finance and Economics Journalism Award)
Iriza Diane/RBA
Ikiganiro cy’imikino gihiga ibindi(Sports Journalism Award)
Urubuga rw’imikino/Radio Rwanda(RBA)
Ikiganiro gihiga ibindi (Talk Show Award)
Imboni musesenguzi cya Jean Pierre Kagabo/RBA
Radio y’Abaturage ihiga izindi(Community Radio of The Year)
Radio Huguka
Radio yahize izindi
Radio Rwanda (RBA)
Televiziyo ikunzwe kurusha izindi
Televiziyo Rwanda (RTV)/ RBA
Ikiganiro cy’imyidagaduro gikunzwe kurusha ibindi(Entertainment Show)
Amahumbezi/RBA
Ikinyamakuru gikunzwe kuruta ibindi byandikirwa kuri internet
IGIHE.com
Umunyamakuru w’umugore wahize abandi (Female Journalism of the Year)
Iriza Diana/RBA
Ibyiciro byihariye
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku bumwe n’ubwiyunge(Unite and Reconciliation Award)
Ntakirutimana Alfred/Radio&Tv1
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku Buringanire n’abana (Gender, Children reporting Award)
1. Umuhoza Honnore/Radio&Flash TV
2. Ishimwe Rugira Gisele/Kigali Today
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT and Telecominication Award)
Karinijabo Jean de Dieu /Radio&Tv1
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza y’Ubuzima (Health Reporting Award)
Mutuyezu Jean Claude/RBA
Umunyamakuru wakoze inkuru mu Kinyarwanda cyiza (Ikinyarwanda Kinoze Award)
Hakizimana Malachie/Kigali Today
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku muco (Culture Promotion Award)
Kanamamugire Emmanuel/Top Africa News
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku gutanga serivisi inoze (Service Delivery promotion Award)
Mbonyumugenzi Jean Bosco/Impamba.com hano barabeshye ntago inkuru yatanze ari iyi impamba.com
Umunyamakuru umaze igihe mu mwuga, waranzwe n’ubunyamwuga, ubuhanga..(Lifetime achievement Award)
Amabilisi Sibomana/wahoze akorera Radio Rwanda
Umunyamakuru w’Umwaka(Journalist of the Year)
Kalinijabo Jean de Dieu/Radio&Tv1
Uretse Sibomana, umunyamakuru w’umwaka n’umugore/umukobwa wahize abandi bahawe igihembo na Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda abandi bagiye bahabwa igihembo n’ibihumbi 800 Frw
Ubwanditsi
4,442 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Umva agakino gashya kari muri ADEPR ariko katazorohera abayobozi ,Laptop na kashe ngo byaribwe I Rusizi haribzwa byibwe na nde?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
1 Comment
Harimo kubeshya RBA niyo itwara ibihombo byinshi, inkuru Igihe cyandika ibindi bitandika ni izihe?