umu amakuru-  ITOHOZA:Muvunyi Fred yagambiriye guhunga igihugu mbere yo kuyobora RMC | Umusingi

Muvunyi  ITOHOZA:Muvunyi Fred yagambiriye guhunga igihugu mbere yo kuyobora RMC

Please enter banners and links.

Muvunyi

 

Amakuru Ikinyamakuru Umusingi cyatohoje ni uko Muvunyi Fred yari yaragambiriye guhunga igihugu mbere yo kuyobora RMC .

Umwe mu nshuti ze utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko azi Fred Muvunyi atarayobora RMC yahoraga avuga ko ashaka kuzajya kuba I Burayi ariko atazi uko azagerayo ariko ngo akavuga ko azajyayo yanyura mu nzira nziza cyangwa inzira mbi.

Uwo muntu yagize ati “yahoraga yiha guhangana n’abantu aho yakoze hose barabizi kugirango nihagira icyo bamuvugaho kibi abone uko ahunga igihugu”.

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva umwe mu nshuti za Muvunyi Fred cyashatse kubaza undi bakoranye ubwo Muvunyi yayoboraga urwego rw’abanyamakuru b’igenzura (RMC)witwa Julius Ndayisaba maze ava imuzi ikibazo cya Muvunyi Fred.

Julius Ndayisaba yavuze ko hari ibintu yumvise Muvunyi Fred avuga amaze guhunga igihugu yumva ari ibinyoma aho Muvunyi yabajijwe icyatumye ahunga akavuga ko yahunze kugirango hatagira uwamugirira nabi kubera raporo y’itangazamakuru yashakaga gushyirwa hanze bwa mbere n’abanyamakuru ubwabo igateza kutumvikana hagati y’inzego zimwe na zimwe n’urwego rw’abanyamakuru b’igenzura.

RMC

Julius avuga ko bishoboka ko Muvunyi Fred yari asanzwe afite umugambi wo guhunga kuko raporo ntabwo ariyo yari gutuma ahunga kuko twese twarai tuyifatanije kuki twe tutahunze?.

Julius avuga ko iyo Fred Muvunyi adahunga n’ubundi yabonaga batazashobokana kubera uburyo yivangaga mu kazi katari ake.

Julius Ndayisaba  yagize ati “numvise abantu bavuga ko imigambi ya Fred Muvunyi nari nyizi ariko ibyo ni ukubeshya kuko nanjye nabonaga amaherezo tutazashobokana bitewe n’uburyo yivangaga mu kazi katari ake ,ugasanga yahagaze hejuru y’abakozi ababaza ibitamureba kandi yari afite inshingano ze n’abandi bafite izabo”.

Julius yakomeje avuga ko n’ubusanzwe Muvunyi Fred yagiraga ingeso mbi zirimo no gusuzugura ari nacyo cyagaragaye ubwo byavugwaga ko yasuzuguye Minisitiri Kaboneka wa MINALOC akabigira urwitwazo kandi yarasuzuguye.

MuvunyiNdayisaba-Julius

Julius abajijwe icyatumye urwego rw’abanyamakuru rusubira inyuma nkuko bivugwa  kandi bararushyizeho barwizeye ko ruzateza imbere umwuga w’itangazamakuru yagize ati “njye byose mbishyira kuri Fred Muvunyi kuko abanyamakuru bararumuhaye ngo aruyobore bamwizeye ariko arabatenguha kuko yagiye atababwiye aho agiye n’ikimujyanye ahubwo abenshi babimenye yageze mu Bubiligi ,iyo aza guha agaciro abanyamakuru bari baramugiriye ikizere aba yarabanje akababwira igitumye yegura agakora na handover urwego rugakomeza gukora ariko yataye inshingano ariruka ,urwego arusigira abantu njye ntemera batuma urwego rusubira inyuma”.

Bamwe mu bakozi bakoranye na Muvunyi Fred bemeza ko Fred Muvunyi yari umuyobozi mubi ndetse bari barabuze uburyo babivuga kuko yababwiraga nabi ,akabiyemeraho ko ariwe ushoboye ,ko yabirukana n’ibindi byinshi yababwiraga asa n’ubakanga.

Umushoferi we wamutwaraga yigeze guhagarika akazi avuga ko Muvunyi amubwira amagambo mabi ,amucyurira ndetse amubuzo kwinyagambura agahora ahangayitse wagirango si umuntu atwara.

Yajyaga ajya no gutereta akiriza umushoferi mu modoka yasanga agiye kugura amazi akamutuka kandi ikindi agasesa umutungo w’ikigo kuko amavuta yajyaga muri ibyo byose bitari mukazi yabaga ari ukwangiza ariko ntabimenye ngo afate neza umushoferi we.

Julius avuga ko icyo atabeshya ni uko Muvunyi akimara guhunga bashatse gushyira kuri Fred ko ariwe washakaga gusohora raporo y’itangazamakuru uko rihagaze mu Rwanda ati “ibyo bareke kumubeshyera twakoze inama zitandukanye mfite ibimenyetso kuki muri izo nama hatangize ubyanga?niba ikibazo cyaraje twese twirengere ingaruka zacyo ariko tureke kubeshyera Muvunyi ariko ibindi byose muri rusange Fred Muvunyi ntiyari roshye”.

Julius akaba yarakoraga nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru b’igenzura aza kwirukanwa aho bamushinjaga gusesagura umutungo w’urwego ariko akabihakana ndetse akaba yaratanze ikirego ku buryo bari hafi kwitaba urukiko aho abashinja kumubeshyera no kumuharabika nkana.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Muvunyi Fred ku rubuga rwe rwa Facebook kugirango agire icyo adutangariza kubimuvugwaho ariko ntiyadusubiza.

Hari bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda byanditse bivuga ko Muvunyi Fred ashinjwa gutuka Minisitiri wa MINALOC aho yavuze ko ntacyo amaze nkuko Ikinyamakuru Makuruki cyabitangaje .

N’ubwo Muvunyi ashinjwa kuba yarataye inshingano abanyamakuru bari bamuhaye akiruka agahunga igihugu ibivugwa ko ariwe watumye urwego RMC rusubira inyuma bishobora kuba ari ukuri kuko kuva yagenda habuze umusimbura ,umwaka urashize mu gihe abanyamakuru basabye ko habaho amatora y’usimbura Muvunyi ariko birananirana ,ubanza na manda nirangira hatazabaho amatora uru rwego rugakomeza kuyoborwa nkuko ruyobowe.

Ubu uru rwego ruyobowe byagateganyo na Barore Cleophas ,umwaka urashize nawe yananiwe gutegura amatora ngo atorwe ayobore byemewe n’amategeko cyangwa hageho undi abanyamakuru bifuza.

Hakomeje kuvugwa ko ikibuza amatora kuba ari uko abanyamakuru bataragura amakarita ariko abanyamakuru bazabwirwa n’iki ko izo karita zabaye urwitwazo zaguzwe?ese kugura ikarita bizarangira ryari ngo amatora abe ?ibi n’ibimwe bituma havugwa ko uru rwego rutagikora nkuko rwakoraga mbere.

Gatera Stanley

3,454 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.