umu amakuru-  Perezida Kagame yasabye ibisobanuro Abaminisitiri barya iminwa ku kibazo cy’amakoperative y’urubyiruko | Umusingi

1 a3FQBDc6AS6tIwR8JoTu8A  Perezida Kagame yasabye ibisobanuro Abaminisitiri barya iminwa ku kibazo cy’amakoperative y’urubyiruko

Please enter banners and links.

1 a3FQBDc6AS6tIwR8JoTu8A

 

Kuri uyu wa mbere taliki ya 27 Kamena 2016 Perezida Kagame yaganiriye n’abahagarariye urubyiruko mu gihugu hose ,akaba yahuriye nabo muri Peti Stade I Remera.

Urubyiruko ruhagarariye urundi rwamugejejeho ibibazo rufite maze umwe mu bari bari muri Peti Stade abwira Perezida Kagame ko bafite ikibazo cyo kutabona ibyemezo by’ubuzima gatozi iyo bashaka gukora Koperative.

Perezida Kagame byamutangaje cyane kumva ko urubyiruko runanizwa iyo rushaka gukora Koperative zo kwiteza imbere kandi buri gihe Leta ihora ishishikariza abantu bose kwiteza imbere.

Perezida Kagame yabajije Abaminisitiri bari bari muri icyo kiganiro ndetse n’uhagarariye ibikorera PSF bose barya iminwa babura icyo bamusubiza.Perezida Kagame yabajije Minisitiri Kaboneka MINALOC ,abaza Minisitiri Musoni James MINIFRA ,abaza Minisitiri Kanimba FranscoisMINICOM ,abaza Tugireyezu Venantie muri Perezidansi n’uhagarariye abikorera PSF,Uhagarariye ikigo gishinzwe Amakoperative , bose barya iminwa ibisobanuro bamuhaga bitumvikana.

????????????????????????????????????

1 a3FQBDc6AS6tIwR8JoTu8A

Perezida Kagame

????????????????????????????????????

????????????????????????????????????

Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Papias Malimba

????????????????????????????????????

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana aganira n’umwe mu bitabiriye uyu muhango

Perezida Kagame yagize ati “simbyumva uburyo habaho akato cyangwa ivangura urubyiruko rumwe rutoranywa rumwe rugasigwa inyuma kandi bose ari imbaraga z’igihugu”.

Perezida Kagame ku kibazo cya Koperative z’urubyiruko zitaremerwa kubera itegeko bamwe bavugaga ko ari uburyo bw’imyumvire abandi bakavuga ko ari itegeko ribi abandi bakavuga ko banze ko habaho koperative yaha na ha ariko ibyo byose Perezida Kagame ntiyabyumvaga ariyo mpamvu yabazaga Minisitiri umwe yakumva ibyo amusubije ataribyo akabaza undi kugeza bose bananiwe kumusubiza.

Minisitiri Kaboneka Fransis niwe wagize ati “ni ikosa ryabaye ariko tugiye kurikosora vuba”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ati niba ari itegeko rirabangamye ati sindabyumva kugeza ubu ,uburyo twese iki kintu tutakibonye kumara iki gihe cyose.Perezida Kagame yageze aho avuga ati mukure ibidasobanutse mu nzira.

Bamwe mu baturage bari barimo gukurikirana uburyo acyemura ibibazo bitandukanye ndetse benshi wasanga bifuza ko Perezida Kagame yakongera agasura uduce twinshi tw’igihugu kuko abaturage bafite ibibazo bikomeye byananiye abayobozi kubikemura.

Ubwo Perezida Kagame yahuraga n’urubyiruko yavuze ku kibazo cy’ibiyobyabwenge cyugarije urubyiruko avuga ko urubyiruko ubwarwo rukwiye kwishakamo ibisubizo hatarinze gushyirwaho ibihano.

Perezida Kagame yasabye ko urubyiruko ubwarwo rwajya ruganira ,rukigishanya bityo bakishyiriraho ingamba zo guca ibiyobyabwenge.

Mu isesengura Ikinyamakuru Umusingi cyakoze cyasanze ibiyobyabwenge bitacika kuko hari bamwe mu bayobozi babigiramo uruhare kubyinjiza mu gihugu no kubicuruza.

Cyane cyane muri za Gereza hacururizwamo ibiyobyabwenge byinshi kandi bikagurishwa amafaranga menshi ku buryo umuntu bashobora kumufunga azira kunywa ibiyobyabwenge naho bamujyanye kumufungira agasangayo byinshi kurusha aho yarari.

Perezida yasabye ko ibintu byose bikorerwa online kuko ikoranabuhanga ryaraje kugirango ryoroshye ibintu .

Gatera Stanley

2,993 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.