Uwishe umuhanzi Radio muri Uganda yahamijwe ibyaha ariko ibindi aba umwere
— October 28, 2019
Please enter banners and links.

Urukiko rukuru rwa Entebbe muri Uganda rwahamije Godfrey Wamala uzwi nka Troy washinjwaga kwica umuhanzi ‘Moses Nakintije Ssekiboga’ wari uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Mowzey Radio muri Uganda akaba yararirimbaga mu itsinda rya ‘Good Life’.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor dukesha aya makuru cyabyanditse kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Ukwakira 2019 nibwo umucamanza mu rukiko rukuru rwa Entebbe, Jane Abodo, yavuze ko Godfrey Wamala bakunze kwita Troy ahamwa n’ibyaha bitandukanye harimo no kwica Mowzey Radio yashinjwaga.
Nubwo uyu mucamanza yavuze ko Wamala atari yagambiriye kwica Mowzey Radio yavuze ko n’ubwo yitabye Imana nyuma y’aho barwaniye mu kabari. Mu gusoma umwanzuro umucamanza yavuze ko kuba Wamala yariyemereye ko ahabereye icyaha yari ahari kandi ko kuba bararwanye mbere y’uko apfa byashingirwaho ahamwa nicyo cyaha.

Nyakwigendera Mowzey Radio

Godfrey Wamala uzwi nka Troy azanywe mu rukiko
Mu kwiregura Wamala wari ushinzwe umutekano mu kabari,abo bakunda kwita kanyama yahakanye ko atigeze akora kuri uyu muhanzi, ahubwo abigereka ku bandi bagabo bari aho mukabari yemeje ko yabiboneye n’amaso ye bamukubita.
.umucamanza Jane Abodo yimuriye urubanza tariki 31 Ukwakira 2019 ari nabwo azatangaza igihano kizakatirwa Godfrey Wamala wamaze guhamwa n’icyaha, kuko yavuze ko kuba Wamala atarishe Radio abishaka byatumye icyaha kitagira uburemere nk’ubw’ubwicanyi busanzwe buhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Tariki 22 Mutarama 2018 ni bwo Radio yakubitiwe mu kabari kazwi ku izina rya ‘De Bar’ kari mu mujyi wa Entebbe aho yari yasohokeye n’izindi nshuti ze.
Nyuma y’iminsi arwariye mu bitaro bya Case Medical Centre, Radio yitabye Imana tariki 01 Gashyantare 2018, Wamala wari ukurikiranyweho kumwica yahise yishyikiriza Polisi tariki 04 Gashyantare 2018 ahita afungwa kugeza ubu.
Abo mu muryango wa Radio bavuga ko hari abantu bagambaniye umuntu wabo kubera amakimbirane aba mu bahanzi na ba manager ndetse na bimwe mubyo yari afite harimo amafaranga abamugambaniye bayatwaye kuko bamuziho ko ategendaga adafite amafaranga ndetse na Telephone zimwe hakaba hari abazifite banze kuzitanga.
Noella
4,725 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply