Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri ndetse wayoboye ibigo bitandukanye arafunzwe
— October 28, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru ari kuvugwa uyu munsi na ya Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo afunzwe akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Amakuru avuga ko Bayigamba yatawe muri yombi ku wa 22 Ukwakira 2019, ndetse ubu dosiye y’ibyo aregwa yamaze gukorwa n’Ubugenzacyaha igashyikirizwa Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yabwiye bimwe mu binyamakuru ko uyu mugabo afunzwe ariko yirinda gutangaza uburyo ibyaha akekwaho byakozwe.
Ati “Akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ndetse n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi giteganywa n’ingingo 176 y’icyo gitabo. Dosiye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.”

Bayigamba ni umwe mu bantu bakomeye mu rwego rw’abikorera, usibye kuba Umuyobozi Mukuru wa Manumetal Ltd, yanayoboye Ishyirahamwe ry’abafite inganda ndetse yanabaye Umuyobozi mu rwego rw’Abikorera.
Yabaye mu buyobozi bukuru bw’ibigo bitandukanye birimo RwandAir, Soras, Agaseke Bank [yahindutse Bank of Africa], Banki y’Abaturage, Kaminuza y’u Rwanda n’ibindi.
Yanabaye kandi Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo ndetse n’Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda.
4,574 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply