25 bakurikiranweho gukorana na RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa,urukiko rwabahaye igihano
— October 28, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi kuwa mbere tariki 28 Ukwakira 2019 Urukik rwa gisirikare rw’i Nyamirambo rwanzuye ko abantu 25 bakurikiranweho gukorana n’imitwe y’inyeshyamba irimo n’uwa RNC bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe hagikomeje iperereza ku byaha baregwa.
Aba bantu barimo Abarundi, Abanyarwanda ndetse n’Abanya-Uganda; bose bafatiwe muri Repubulika iharanira Demkarasi ya Congo bafashwe n’ingabo z’iki gihugu. Mu mashyamba y’iki gihugu ni ho bahererwaga imyitozo, intego nyamukuru ari ukugaba ibitero ku Rwanda.
Bakurikiranweho ibyaha bine, birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Abenshi muri bo bemereye urukiko ko basezeranyijwe ibidashoboka na RNC yari umukoresha wabo, ibifashijwemo n’ibihugu by’u Burundi na Uganda kandi ibi bihugu bifitanye umubano utari mwiza n’uRwanda.
Kuri uyu wa mbere ni bwo hari hategerejwe Isomwa ry’umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, abaregwa bose bakaba bari bahari.




Urukiko rwasanze nta n’umwe muri bo wemerewe kuburana afunguwe, bijyanye n’uburemere bw’ibyaha bakurikiranweho. Urukiko kandi rwagaragaje impungenge z’uko bashobora gutoroka mu gihe baba barekuwe.
Umucamanza kandi yavuze ko n’ubwo aba bagabo bemeye ibyaha bashinjwa bakavuga ko bashutswe kugira ngo binjire mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, nta n’umwe muri bo wagerageje gucika imitwe y’inyeshyamba za RNC/P5 nyuma yo gusanga barangajwe nk’inyeshyamba kugeza bafashwe na FARDC.
Urukiko rwanzuye ko aba bantu bafungwa iminsi 30 by’agateganyo bakazakurikiranwa bafunze, ariko Perezida w’Urukiko yavuze ko bafite iminsi itanu yo kujuririra iki kemezo.
Nyuma y’isomwa, Rtd Maj. Mudathiru yasabye ijambo avuga ko igihugu kigendera ku mategeko gihana, avuga ko ashima ko nta yicarubozo bakorewe ngo kuko ahandi mu bindi bihugu siko bigenda, ndetse ashimira Military Police uburyo yamwitayeho igihe azanwa ku Rukiko (uyu yarasiwe muri Congo Kinshasa afite uburwayi bw’akaguru).
Yavuze ko yizeye ko uko yaburanye mu ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ataruhije urukiko, ari na ko azitwara mu kuburana mu mizi, ndetse ngo no kuri bagenzi be yizeye ko ari ko bizagenda.
4,838 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru wahindutse Umunyapolitike Fidèle Gakire yahishuye uko yahuye na Thomas Nahimana
Barindwi barimo Gitifu w’Akarere batawe muri yombi bashinjwa kunyereza ibya rubanda
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Manirakiza Théogène nyiri Ukwezi TV afungwa by’agateganyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply