umu amakuru- RIB yabonye umuvugizi mushya wasimbuye Mbabazi Modeste | Umusingi

RIB yabonye umuvugizi mushya wasimbuye Mbabazi Modeste

Please enter banners and links.

Uyu munsi tariki 25 Ukwakira 2019 urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Mbabazi Modeste wari umuvugizi warwo yasimbujwe kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka itatu.

Itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa RIB, rivuga ko “Marie Michelle Umuhoza yagizwe umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha asimbura kuri uwo mwanya Mbabazi Modeste.”

RIB yatangaje kandi ko Umuhoza wabaye umuvugizi wayo mushya, aboneka kuri nimero ya telephone 0788311164, ku baba bifuza kumenya amakuru ajyanye n’uru rwego.

Muri Kanama 2016 nibwo byatangajwe ko Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) rigomba guhuzwa n’Urwego Rushinzwe iperereza ku byaha (Crime Intelligence) bikabyara urwego rumwe, Rwanda Investigation Bureau, RIB.

Mbabazi Modeste wari umuvugizi wa RIB

Itegeko rishyiraho RIB risobanura ko ifite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, gukora iperereza rigamije gushakisha.

Guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.

 

5,444 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.