Rusizi:Imiryango 17 yimuriwe Kibangira yahawe ubutaka bwo guhinga
— October 24, 2019
Please enter banners and links.

Ikibazo cy’Imiryango 17 y’abaturage bimuwe bavanwa mu murenge wa Nyakabuye mu Ukwakira 2017 kubera gusenyerwa n’intambi z’ihacukura kariyeri n’uruganda rwa Cimerwa bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kibangira aho bubakiwe inzu nziza nk’ingurane y’izo bari batuyemo cyakemutse.
Kuri uyu wakabiri tariki 22/10/2019 mu gikorwa kiyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi bwana KAYUMBA Ephrem bahawe ubutaka bwo guhinga bubegereye mu murenge wa Bugarama akagari ka Ryankana ku musozi wa Rwanankuba.
Iyi miryango yahawe buri wese ingurane y’ubutaka bwo guhinga bungana n’ubwo yari afite aho bimuwe mu murenge wa Nyakabuye.
Ubu butaka bahawe bose hamwe bukaba bungana na hegitari 2 bukuwe ku butaka bw’Akarere bungana na hegitari 8 buri kuri uyu musozi.
MANIRIHO Antoinette umwe mu baturage bo muri iyi miryango yagize ati “ Turashima ubuyobozi budukemuriye ibibazo rwose n’ikimenyetso cy’imiyoborere myiza y’abayobozi bacu. Kuba duhawe imirima yo guhinga isimbura iyacu turanyuzwe cyane”.
Yakomeje agira ati :”ubu tugiye kuvana amaboko mu mifuka ubundi duhinge twihaze mu biribwa ndetse duhinge n’imbuto nk’izo twari dufite aho twimutse.

Bamwe mu baturage bahawe ubutaka


Naho umusaza NSENGUMUREMYI Kanoti ukuriye iyi miryango yagize ati “rwose ubu turanyuzwe kandi tubonye koko ko ubuyobozi bw’Akarere kacu bwumva abaturage bugaharanira ineza yabo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi bwana KAYUMBA Ephrem yabasabye kuzabyaza umusaruro ubu butaka bahawe bikabafasha kuzamura imibereho myiza yabo bihaza mu biribwa.Yabibukije kandi ko bagomba kuba umusemburo w’imyumvire ikwiye n’iterambere rirambye.
Meya wa Rusizi Bwana Kayumba Ephrem abajijwe n’Ikinyamakuru Umusingi ku bijyanye n’igikorwa cyabaye cyo guha abaturage ingurane y’ubutaka akaba yagize ati “Abaturage nibo dukorera kandi twifuza ko tubakorera ibibashimisha kandi bishimiye ubutaka twabahaye bw’ingurane kandi twabashishikarije ko ubwo butaka bahawe babubyaza umusaruro bagahinga bakeza, bagatera imbere”.
Gatera Stanley
2,731 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply