umu amakuru- Hafashwe telephone 1600 n’abacuruzi 70 impamvu y’ifatwa ntiramenyekana | Umusingi

Hafashwe telephone 1600 n’abacuruzi 70 impamvu y’ifatwa ntiramenyekana

Please enter banners and links.

Uyu munsi mugitondo kuwa kane tariki 24 Ukwakira 2019 mu mugi wa Kampala polisi n’abasirikare bazindutse bagose eteje icururizwamo yitwa Mutesa Kafeero abacuruzi bagira ubwoba bibaza icyabaye byabayobeye.

Nyuma yo kubona abapolisi benshi bazengurutse amwe mu mazu igihe cyageze polisi izana imodoka iriho camera iri ku modoka iyo camera yashoboraga kuzenguruka ifotora impande zose bityo abacuruzi basohorwa muri iyo nzu .

Hashize akanya polisi yongeye izana ibyuma bikata inzugi hakoreshejwe amashanyarazi bityo binjira muri iyo nzu ariko abanyamakuru babuzwa kwinjiramo hanyuma hashize akanya polisi yasohoye imizigo ifunze mudufuka bayipakira imodoka n’abantu bamwe barafatwa bambikwa amapingu baburiza imodoka barabatwa.

Bapakira ibyafatiwe mu nzu icururizwamo

Nyuma Umuvugizi wa polisi Fred Enanga yabwiye abanyamakuru ko hafashwe ama Telephone 1600 kandi ko aho bagiye bafata Telephone bagiye bazandika neza nta kibazo ndetse basaba banyiri matelephone kujya kuri polisi kugirango bagire ibyo babazwa.Hafashwe ibintu byinshi birimo Telephone ,Computers ,Moto n’ibindi byinshi . Godfrey Katongole we avuga ko polisi idakwiye gufata amatelephone y’abantu kubera ko abacuruzi bose badafite inyemezabuguzi bikaba bikekwa ko hari abacuruzi bacuruza ibicuruzwa byibijurana.

Ibi bibaye nyuma yaho Perezida Museveni ahamagaje umukuru wa polisi wungirije Sabiti amusaba gufata abajura n’abantu bica abandi mu minsi 2 azaba yamuhaye igisubizo.

Umugi wa Kampala uvugwamo ubujura ,kwica abantu cyane cyane abamotari ndetse n’ubujura bwinshi mu mugi hagati ndetse hakaba havugwa umutekano mucye n’ubwo Kampala ari umugi muri Africa ukunzwe cyane.

Muhungu John-Kampala

 

3,881 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.