umu amakuru- Mukamazimpaka Victoire amaze imyaka avuga akarengane ke mu nzego nyinshi none yaburiwe irengero bikekwa ko yaba yarishwe | Umusingi

Mukamazimpaka Victoire amaze imyaka avuga akarengane ke mu nzego nyinshi none yaburiwe irengero bikekwa ko yaba yarishwe

Please enter banners and links.

Hashize iminsi abaturage bo mu Murenge wa Muyira Akarere ka Nyanza havugwa amakuru y’umugore w’umupfakazi witwa Mukamazimpaka Victoire ko yaburiwe irengero ndetse hakaba hari abakeka ko yaba yarishwe.

Hashize imyaka myinshi uyu mugore akorerwa akarengane n’uwitwa Ntirushwa Jean Marie Vianny wabayeho umusirikare amuziza imitungo nkuko yabidutangarije.

Ikinyamakuru Umusingi nkuko kijya gikorera abaturage ubuvugizi,hashize imyaka irenga itatu dutangaza inkuru zivuga akarengane uyu mugore Mukamazimpaka yakorerwaga ariko ubu tukaba twumva amakuru mabi bivugwa ko uwo twavugaga umuhohotera akekwa kuba ariwe wamwishe ndetse bikaba bivugwa ko yaba afunzwe.

Iki kibazo nkuko mbere yo kuburirwa irengero yajyaga ahora atubwira aho ibibazo bye bigeze akaba yaratubwiye ko urwego rw’Umuvunyi mukuru yarwandikiye atakamba ndetse rugerageza gukemura icyo kibazo ariko biba ibyubusa.

Mukamazimpaka akaba yarafunzwe arenganyijwe ndetse agasiragizwa mu Nkiko n’umwana we arakubitwa ndetse uyu mugore akaba yarafashwe kungufu ariko atubuza kubitangaza kubera ko yatinyaga ko uwamufashe kungufu yashoboraga kumugirira nabi ndetse akaba afite umugabo babyaranye cyera uri mu nzego z’ubuyobozi zikomeye ariko akaba ntacyo yamufashije.

Muri 2017 mu nkuru twasohoye mu Kinyamakuru Umusingi twabajije Ntirushwa impamvu ahohotera uyu mugore maze ati « Urambaza nkande wowe ushinzwe iki ? ».

Mukamazimpaka Victoire (Iyi foto akaba ariwe wayituzaniye ku biro aho Ikinyamakuru Umusingi ukorera aje kutubwira akarengane ke hari muri 2017)

Ntirushwa Jean Marie Vianny yatubwiye amagambo atari meza ndetse arimo n’ibitutsi ndetse akajya yigamba ko azarangiza ikibazo cye na Mukamazimpaka akaza guhangana n’Ikinyamakuru Umusingi cyamwanditse.

Amakuru avuga ko yari yarigize umuntu ukomeye mu gace atuyemo ndetse n’abayobozi bamutinya aribyo byatumaga akora ibyo yishakiye ndetse bikavugwa ko hari bamwe mu bayobozi yagabiye inka.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ubuyobozi bw’Umurenge wa Muyira niba bazi amakuru ari kuvugwa ko bazi ko yaba yishwe nyuma y’uko byavugwaga ko yaba yarishwe atewe ibyuma maze Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira kuri Telephone ye igendanwa yahakanye ko ayo makuru atayazi ahubwo ko ayo azi ari uko amaze iminsi 3 yarabuze.

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva amakuru abaturage bavugaga ko uyu mugore ashobora kuba yarishwe ndetse n’uwo bakeka kumwica yafashwe maze tubaza Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste niba ayo makuru avugwa ariyo maze avuga ko ayo makuru atayazi.

Intandaro y’amakimbirane aturuka ku kibazo cy’isambu uyu mugore yari afite yahawe n’umuryango w’umugabo we kugirango arereremo abana kubera ko umugabo we bashakanye byemewe n’amategeko yapfuye mu ntambara bityo Ntirushwa akaba yaraguze n’abamwe mu muryango w’umugabo wa Mukamazimpaka ,Ntirushwa akaba avuga ko muho yaguze naha Mukampazimpaka harimo.

Uyu mugore akaba yari yarashinganywe na Meya w’AKarere ka Nyanza nkuko twambyanditse nyuma yo kumva ko hari abashakaga kumugirira nabi nkuko muri bubisome muzindi nkuru twanditse.

Umwe mu baturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yatubwiye ko  byaba bibabaje uyu mugore yarishwe kandi akarengane ke ntaho atakagejeje ariko ntihagire urwego na rumwe rumutabara ndetse n’ibinyamakuru bikabyandika yaba apfuye nabi rwose ».Izindi nkuru twanditse mbere harimo iyi ,

Mukamazimpaka Victoire arasaba Leta kumukiza akarengane akorerwa na Ntirushwa kumara imyaka myinshi,https://www.umusingi.org/archives/15560

4,567 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.