umu amakuru- Depite Frank Habineza wa Green Party yagize ibyo avuga ku bitero biherutse kuba muri Musanze ni ifungwa ry’imipaka | Umusingi

Depite Frank Habineza wa Green Party yagize ibyo avuga ku bitero biherutse kuba muri Musanze ni ifungwa ry’imipaka

Please enter banners and links.

Kuwa 19 Ukwakira 2019 Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party ryahuguye abayoboke baryo ku bidukikije ariko nyuma y’amahugurwa ubuyobozi bw’iryo shyaka bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho babajijwe ku ngingo zitandukanye.

Iri shyaka ni ubwa mbere ryagize abayoboke baryo mu Nteko ishingamategeko y’uRwanda nk’Ishyaka rya opozisiyo ndetse rikaba ryari rizwiho kuvuga ibitagenda ariko ubu bisa nkaho byagabanutse.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye Kimironko ,Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Depite Frank Habineza ari nawe Perezida w’Ishyaka rya Green Party niba koko bashaka kujya mu Rugwiro nkuko yari yavuze ko bashaka ubutegetsi ,impamvu nta kintu bavuze ku bitero bimaze iminsi biba mu Rwanda ndetse n’ifungwa ry’imipaka.

 Itegeko nshinga riteganya ko ishyaka ryagiye mu nteko ishinga amategeko iyo ryabonye 5% rigomba kubona imyanya mu nzego z’ubutegetsi ariyo mpamvu 2 muribo bagiye mu Nteko ishingamategeko y’uRwanda hasigaye abajya muzindi nzego z’ubuyobozi kugirango habeho isaranganya ry’ubutegetsi. Ubwo natwe dufite ikizere ko muriyo myanya yose itegeko nshinga ritwemerera ko tuzayibonamo kuko niyo nshingano yacu.

Ubundi iyo uri Ishyaka ritavuga rumwe na Leta ibitagenda byose urabinenga cyangwa ibibangamiye inyungu rusange rikavuga uburyo bikwiye gukorwamo aha akaba ariho bamwe bavugaga ko iri shyaka ritakivuga nkuko mbere ryavugaga ari nayo mpamvu Ikinyamakuru Umusingi cyashakaga kumva icyo Green Party ivuga ku bitero biherutse kuba mu Rwanda bigahitana abantu ndetse n’ifungwa ry’imipaka yateje ibibazo bimwe na bimwe nk’ubukungu cyangwa ubucuruzi kubera abantu benshi bakora ubucuruzi muri Uganda ni i Burundi.

Depite Frank Habineza asubiza ku kibazo yabajijwe ko ntacyo batangaje ku bitero byabaye i Musanze no gufunga imipaka ihuza Uganda n’uRwanda ndetse n’uBurundi yavuze ko nta gishya babonaga bavuga kubera ko abantu benshi bari babivuze ati « Ubundi cyeretse iyo hari igishya abantu batavuze ariko twabonaga abantu benshi babivuzeho ariko ibitero nk’ibyo bihitana abaturage turabyamaganye abashaka ubutegetsi babushake mu nzira z’amahoro ».

Ku bijyanye n’ifungwa ry’imipaka nacyo Depite Frank Habineza yavuze ko atari byiza kuko byategeje abantu benshi ibihombo ati ariko dushyigikiye ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi Uganda n’uRwanda bumvikana ibibazo bihari bigakemuka abantu bagakomeza kugenderana no gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Green Party n’Ishyaka abantu bari batangiye guha ikizere ko rishobora kugira ibyo rihindura kuko ryari rifite umuvuduko ariko ubu usanga abantu batangiye kugira ibyo barinenga ko ritakivuga nkuko mbere bavugaga batarajya mu Nteko ishingamategeko.

Uretse ibi Dr.Frank Habineza n’abandi bayobozi muri iryo shyaka babajijwe ibibazo bitandukanye nk’umusoro uhora uvugwa ko uri hejuru mu Rwanda ,ibyo yavugaga yiyamamaza ubwo yashakaga kuba umukuru w’igihugu ndetse n’igihe yashakaga kuba Depite byinshi akaba yarabibajijwe ndetse akabisubiza afatanije n’abandi bayobozi muri iryo shyaka rya Green Party.

Gatera Stanley

3,954 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.