Depite Frank Habineza wa Green Party yagize ibyo avuga ku bitero biherutse kuba muri Musanze ni ifungwa ry’imipaka
— October 21, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 19 Ukwakira 2019 Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party ryahuguye abayoboke baryo ku bidukikije ariko nyuma y’amahugurwa ubuyobozi bw’iryo shyaka bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho babajijwe ku ngingo zitandukanye.
Iri shyaka ni ubwa mbere ryagize abayoboke baryo mu Nteko ishingamategeko y’uRwanda nk’Ishyaka rya opozisiyo ndetse rikaba ryari rizwiho kuvuga ibitagenda ariko ubu bisa nkaho byagabanutse.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye Kimironko ,Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Depite Frank Habineza ari nawe Perezida w’Ishyaka rya Green Party niba koko bashaka kujya mu Rugwiro nkuko yari yavuze ko bashaka ubutegetsi ,impamvu nta kintu bavuze ku bitero bimaze iminsi biba mu Rwanda ndetse n’ifungwa ry’imipaka.
Itegeko nshinga riteganya ko ishyaka ryagiye mu nteko ishinga amategeko iyo ryabonye 5% rigomba kubona imyanya mu nzego z’ubutegetsi ariyo mpamvu 2 muribo bagiye mu Nteko ishingamategeko y’uRwanda hasigaye abajya muzindi nzego z’ubuyobozi kugirango habeho isaranganya ry’ubutegetsi. Ubwo natwe dufite ikizere ko muriyo myanya yose itegeko nshinga ritwemerera ko tuzayibonamo kuko niyo nshingano yacu.
Ubundi iyo uri Ishyaka ritavuga rumwe na Leta ibitagenda byose urabinenga cyangwa ibibangamiye inyungu rusange rikavuga uburyo bikwiye gukorwamo aha akaba ariho bamwe bavugaga ko iri shyaka ritakivuga nkuko mbere ryavugaga ari nayo mpamvu Ikinyamakuru Umusingi cyashakaga kumva icyo Green Party ivuga ku bitero biherutse kuba mu Rwanda bigahitana abantu ndetse n’ifungwa ry’imipaka yateje ibibazo bimwe na bimwe nk’ubukungu cyangwa ubucuruzi kubera abantu benshi bakora ubucuruzi muri Uganda ni i Burundi.
Depite Frank Habineza asubiza ku kibazo yabajijwe ko ntacyo batangaje ku bitero byabaye i Musanze no gufunga imipaka ihuza Uganda n’uRwanda ndetse n’uBurundi yavuze ko nta gishya babonaga bavuga kubera ko abantu benshi bari babivuze ati « Ubundi cyeretse iyo hari igishya abantu batavuze ariko twabonaga abantu benshi babivuzeho ariko ibitero nk’ibyo bihitana abaturage turabyamaganye abashaka ubutegetsi babushake mu nzira z’amahoro ».
Ku bijyanye n’ifungwa ry’imipaka nacyo Depite Frank Habineza yavuze ko atari byiza kuko byategeje abantu benshi ibihombo ati ariko dushyigikiye ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi Uganda n’uRwanda bumvikana ibibazo bihari bigakemuka abantu bagakomeza kugenderana no gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Green Party n’Ishyaka abantu bari batangiye guha ikizere ko rishobora kugira ibyo rihindura kuko ryari rifite umuvuduko ariko ubu usanga abantu batangiye kugira ibyo barinenga ko ritakivuga nkuko mbere bavugaga batarajya mu Nteko ishingamategeko.
Uretse ibi Dr.Frank Habineza n’abandi bayobozi muri iryo shyaka babajijwe ibibazo bitandukanye nk’umusoro uhora uvugwa ko uri hejuru mu Rwanda ,ibyo yavugaga yiyamamaza ubwo yashakaga kuba umukuru w’igihugu ndetse n’igihe yashakaga kuba Depite byinshi akaba yarabibajijwe ndetse akabisubiza afatanije n’abandi bayobozi muri iryo shyaka rya Green Party.
Gatera Stanley
3,954 total views, 1 views today

Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Gen Kayumba Nyamwasa yarakaye cyane nyuma yo kumva Perezida Kagame avuga uko abahungu be yabinjije mu giusirikare(Vedio)
Impamvu Gen Nyamvumba yambwiye umunyamakuru Rutareka ko ari umwanzi w’Igihugu kurusha Gen Kayumba Nyamwasa (Vedio)
Pastor Kibonge yiyahuye yitwitse kubera umugore,Sandra Teta n’umugabo we bongeye ,Umunyamakuru Kamanzi yatorokeye Uganda(Video)
Joseph Kabila yakatiwe kwicwa ibyo azira byose twabimenye n’uburyo agiye gufatwa(Video)
ITOHOZA:Uko Gakire yavuye muri Amerika aje kuba Umudepite akisanga I Mageragere byamenyekanye
Breaking News:William Ruto niwe utangajwe nka Perezida wa 5 wa Kenya,impamvu atsinze haravugwa Uganda
Abantu babiri baguye mu gitero i Nyamagabe cyagabwe n’inyeshyamba za FLN
Umwe mu bahoze ari abayobozi b’Ikinyamakuru Umuseso mu Rwanda agiye kwiyamamariza kuyobora igihugu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umukobwa witwa Pia Pound umaze iminsi yaratwaye Eddy Kenzo umutima, abandi basore baramurwanira ariko aruta Rema ubwiza?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply