umu amakuru- Menya impamvu zituma abakobwa batarongorwa bakagwa kuziko kandi cyera cyaraziraga | Umusingi

Menya impamvu zituma abakobwa batarongorwa bakagwa kuziko kandi cyera cyaraziraga

Please enter banners and links.

Cyera cyaraziraga umukobwa kugwa ku ziko (Kubura umugabo)abayeyi bombi wasangaga bahangayitse impamvu umwana wabo yaguye ku ziko ariko cyane cyane nyina w’umwana niwe byarebaga cyane kuko wasangaga abantu ari we bavugaho muri ako gace kose bikavugwa ko atigishijwe ingeso cyangwa ataganirijwe n’ababyeyi.

Ababyeyi hari igihe boherezaga umwana mu bavandimwe be batuye ahandi wenda nka mukuru we washatse cyangwa kwa nyirasenge cyangwa kwa sekuru n’abandi bo mu muryango we kugirango bamuganirize bamenye niba hari ikibazo afite gituma atabona umugabo.

Hari n’igihe bamwoherezaga gutyo kugirango wenda aho agiye yabonayo umusore bakundana akamurongora kuko bitera isoni kubona umwana wanyu agwa kuziko abo bangana babaturanyi bo bagashaka ariko we akaguma aho.

Wasangaga ababyeyi bahangayitse kubera umwana wabo yabuze umugabo kuko ababyeyi bashimishwa no kubona umwana wabo ashatse akagira urugo akabyara akagira inshingano nabo bakabona abuzukuru ari nayo mpamvu bahangayikaga .

Muri iki gihe ibintu byarahindutse nkuko Ikinyamakuru cyo muri Uganda kitwa Bukedde cyabivuze ko ikoranabuhanga ubwo ryaje ibintu byinshi byahindutse ndetse n’ababyeyi aho usanga batakita ku bana kubigisha ibyiza byo kugira urugo ndetse no kwiga hakaba hari icyo byahinduyeho cyane.Muri iki gihe usanga hari abakobwa benshi babuze abagabo aribo babyiteye abandi babitewe n’ababyeyi babo .

Impamvu ziterwa n’abakobwa ubwabo

1.Abakobwa bamwe na bamwe usanga biyemera byahatari baziko bahenzi cyane batapfa kwemera umugabo uwo ariwe wese ndese baziko ari beza ibyo bigatuma n’umugabo wakabaye amushaka amutinya cyangwa amureka kuko abona batahuza.

2.Umukobwa gukunda umuryango we cyane (Family)akumva ko atasiga Famiye ye cyane cyane akumva ko atasiga nyina kandi n’ababyeyi ntibagire uruhare mu kwigisha umwana ikiza uko bigenda kugirango bamutegure mu mutwe yumve ko agomba gushaka umugabo.

3.Hari abakobwa usanga umugabo bifuza ibyo aba yujuje kugirango bamwemereye biba bigoranye ugasanga hari abavuga ko bazashaka abagabo bize abandi ngo arashaka umugabo wubatse abandi ngo umugabo udafite imodoka wapi kuko gutega sinabivamo ugasanga imyaka iramushiranye agatangira kwiheba ngo yabuze umugabo.

4.Hari abumva ibibazo byo mu mago byarabaye nko kuri mushuti we akabyumva nahandi agatinya akagirango nawe nibyo bizamubaho bigatuma atinda gushaka umugabo bikamuviramo kugwa ku ziko.

Impamvu ziterwa n’ababyeyi

1.Ababyeyi bamwe na bamwe nabo batuma abana babakobwa bagwa kuziko kubera ko bababuza kuzana abagabo babakene ugasanga umukobwa ategereje aho azabonera umugabo ukize agaheba bigatuma agwa kuziko kandi ibintu ntibishakwa kandi Imana n’iyo itanga umugabo mwiza cyangwa umugore mwiza.

2.Ababyeyi bamwe na bamwe muri iki gihe ntibakibona umwanya kuganiriza abana babo uburyo umukobwa yitwara mu rushako rwe n’uburyo afata umugabo iyo yashatse .

Ababyeyi muracyafite uruhare runini mu kurera abana kugirango ibi byose birangire tugire imiryango myiza n’igihugu kiza kandi n’Abanyirasenge b’abana nabo uruhare rwabo rugarurwe bajye bigisha abana babakobwa bizabafasha kubaka ingo zikomeye kandi gushaka umugabo ukize sicyo cyangombwa ahubwo kugira amahoro n’ubwumvikane nibyo bikwiye kurebwaho n’ingeso nziza.

 

4,390 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.