Yagiye muri Fortebet kubetinga kugeza ubwo agurishije inzu ye Miliyoni 5 nazo ibyuma birazirya none arara ku muhanda n’umugore yaramutaye
— October 17, 2019
Please enter banners and links.

Manzi Abraham n’umugabo w’abana babiri akaba yaracuruzaga caguwa nyuma yaho ihagarikiwe kwinjira mu Rwanda yatangiye kujya gukina urusimbi ibyo bakunda kwita kubetinga ,imikino y’amahirwe birangira agurishjije inzu ye Miliyoni eshanu nazo ibyuma birazirya.
Kuwa 15 Wururwe 2019 Manzi Abraham yageze ku biro by’Ikinyamakuru Umusingi aho gikorera i Remera maze adutekerereza inkuru y’ubuzima abayeho nabi ko byose abiterwa na FoRTEBET isosiyete icuruza imikino y’amahirwe akaba asaba ko Perezida Kagame yafunga iyo mikino kuko ngo hari n’abandi benshi bariwe imitungo yabo ariko batinya kubishyira ahagaragara.
Manzi Abraham yagize ati « Impamvu nje hano nifuza ko inkuru yanjye yabera abandi urugero ndetse ikagera ku bayobozi bafata ibyemezo bagafunga biriya byuma tubetingiraho kuko bigiye kwica abantu benshi ni uko batavuga ariko ubegereye ukaganira nabo nibwo wamenya ububi bw’ibyo byuma nkaba nsaba Perezida Kagame kuko niwe mubyeyi wacu ko afunga ziriya mashini bitari ibyo muzika urubyiruko rwose rwarashiriye muri biriya bintu byo kubetinga ».
Manzi akomeza avuga ko kubera urubyiruko rwinshi rudafite akazi bajya muri betingi akumva ko udufaranga afite yatubyaza menshi akisanga natwo baturiye kandi ubigiyemo wese kubivamo ntibimworohera ariko bifunzwe nkuko mu bindi bihugu byafunzwe bigasigara muri Cassino byafasha benshi.

Manzi Abraham

Imashini babetingiraho
Manzi avuga ko amazi kugurisha inzu ye yabwiye umugore we ko bagiye gucuruza bakazaba bubaka indi nzu amafaranga ayabika kuri bank ariko buri munsi yajyaga kubikuza guhera ku bihumbi ijana kugeza kuri magana atatu yose akaribwa agasubirayo kugeza ubwo bank yamuhamagaye baramuganiriza babona uburyo abikuza buri kanya kandi atabitsa arabibabwira ariko kubera ayo yari amaze kuribwa ari menshi akumva byibuza asuyeyo rimwe yarya byibuze akagaruza ayo yariwe birangiye asigaranye ibihumbi 5600 kuri konte.
Yari afite umugore n’abana babiri ,umugore abimenye barashwanye baratandukana umugore yishakira undi mugabo undi nawe yerekeza iyo kumuhanda ubu akaba arara aho abonye kubera ubuzima bwamukomereye kubera betingi.
Amaze kubona amafaranga ye ariwe yose agashira yagize umujinya yinjira muri Fortebet Kimironko amenagura ibyo bimashini ariruka agera mu giporoso yabuze aho yihisha naho yinjira muri Fortebet yaho amena indi mashini baramufata bajya kumufunga ariko ageze kuri polisi abasobanurira uko byagenze basanga adakwiye gufungwa bamugira inama yo kuva mu bintu bya betingi baramureka ariko abisubiramo.
Avuye kuri polisi yahuye n’umuntu amuha akazi ko mu rugo barakorana kumara igihe ariko uwo muntu akaba yari afite isosiyete icuruza amabuye y’agaciro iza guhagarara adafite ayo kumwishyura amuhamo Televiziyo kugirango ayigurishe yiyishyure.
Televiziyo yayigurishije ibihumbi mirongo itanu nabyo ajya muri Fortebet kureba ko yayakinisha akabona menshi ati « Hari igihe ubona pot ya Miliyoni ukabona iri hafi gufatwa ugahita ushyiraho ikayarya kandi kiriya cyuma mu kurya amafaranga ni icyambere mu kanya gato ibihumbi ijana biba bigiye kuko uba ukina bitanu bitanu ukikanga yose ashize kandi abenshi baba babona kigiye kurekura menshi guhera kuri Miliyoni kuzamura watekereza ko agiye kuyarya ugashyiraho ayo wari usigaranye nkaba nsaba ko bifungwa biriya byuma naho ubundi abana babanyarwanda bazahashirira ».
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ubuyobozi bwa Fortebet niba babona iyi mikino itarimo gusubiza abantu inyuma kandi bari bamaze kwiteza imbere ,abo twasanze kubiro bya Fortebet banga ko tubonana n’umuyobozi mukuru ngo mugende mwandike ibyo mushaka ntakibazo.
Gatera Stanley
7,751 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
Mujye mureka gushyira leta muri ayo mafuti mwirirwamo!
Ndibwira ko abakina urusimbi nta mwana muto urimo.
Aratakamba kuko yariwe ariko iyo abarya aba avuga ibindi cyane ko hari abarya!
Iriya ni imikino y’abagashize bayikina nta bwoba kuko baba bakina nyine ariko umuntu uteza ibyo afite agiye gushaka amaramuko ajye abigurisha asigaze ayo azarya ageze ku muhanda!