Simba Supermarket yasobanuriye abakiriya bayo impamvu badasubizwa amafaranga y’ibiceri.
— October 14, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukwakira 2019 Simba Supermarket yasohoye itangazo ku kibazo cy’abakiriya bamaze iminsi bitotombera kugurayo ibintu ntibasubizwe ibiceri nkuko byanditse mu itangazo.
Itangazo ryanditse mucyongereza rivuga ko abakiriya bitotomberaga kudasubizwa ibiceri iyo baguzeyo ibikoresho cyangwa ibintu ariko Simba Supermarket ikavuga ko biterwa no kubura ibiceri bihagije.
Simba Supermarket ivuga ko ikibazo yakigejeje muzindi nzego bakaba barimo kugikemura ariko gusohora itangazo bamwe mu bakiriya batangiye kugaragaza ko gusohora itangazo atari ugukemura ikibazo cyeretse iyo risohoka rivuga ko cyakemutse nta mukiriya uzongera kutagarurirwa amafaranga ye.



Hari uwaduhaye amakuru ariko adusaba kudatangaza amazina ye avuga ko bitumvikana uburyo Simba Supermarket ikora ubucuruzi iziko harimo ikibazo noneho cyane cyane kijyanye n’amafaranga ati ibyo nibyo bari kwihutira gucyemera kuko amafaranga y’umuntu aba yayapangiye.
Uyu muntu akomeza anenga iri tangazo rya Simba Supermarket avuga ko ridasobanura n’igihe bumva iki kibazo kizarangira aho avuga ko byibuze iyo bababwira ko bizarangira mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri cyangwa ukwezi bikamenyekano ariko ubu akaba akeka ko ikibazo gishobora kumara ikindi gihe kirekire.
Ikinyamakuru Umusingi kiracyagerageza gushakisha ubuyobozi bwa Simba Supermarket kugirango tubabaze igihe bumva iki kibazo cy’ibiceri kizaba cyakemutse kugirango abakiriya babo bajye basubizwa ibiceri byabo kugirango tubitangarize Abanyarwanda bamenye igihe ikibazo kizarangirira.
5,575 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Ifaranga ry’u Rwanda kuki ryaguye cyane muri Uganda?
KAGERA VTC yatanze telephone 233 zizifashishwa muri “irrigation”
Waba uzi impamvu nta modoka inyura kwa Nyirangarama itahahagaze?
Nyarugenge: Abazunguzayi barakangurirwa kugana amasoko ya bubakiwe mu rwego rwo kubaka Kigali icyeye kandi itekanye hirindwa COVID 19.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply