Bobi Wine azagira Museveni umujyanama we ndetse agarure igihano cy’urupfu
— August 27, 2019
Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda kizwiho kugira politike ishyushye cyane kimwe na Kenya kubera ubwisanzure abaturage bagira ,ubu Bobi Wine uzahangana na Perezida Museveni mu matora y’umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2021 yavuze ko azagira Museveni umujyanama we.
Ibi biri muri gahunda uyu Mudepite Bobi Wine yatangaje y’ibyo azakora amaze gutsinda Museveni umaze imyaka irenga 30 ku butegetsi maze avuga ko azamugira umujyanama we kubera ubunararibonye bwo kuyobora afite.
Bobi Wine kandi mu byo yavuze byinshi azakora hari icyo abantu batishimiye cyo kugarura igihano cy’urupfu kandi cyari cyarakuweho na Perezida Museveni.
Bobi Wine we avuga ko kubera abantu baziko nta gihano cy’urupfu gihari bituma batinyuka gukora ibyaha bikomeye nko kwica abantu ati “Abo bakora ibyaha bikomeye birimo kwica baziko nabo bazicwa batinya bakabireka”.

Bobi Wine uzwi nka Kyaguranyi Ssentamu uhagarariye People Power azaba ahanganye kandi n’abandi benshi barimo umugabo uzwi cyane muri Uganda utagira ubwoba na bucye wahanganye n’igihugu cyose bakamutera urusenda mu maso ntacike intege ,abapolisi bagahuruza imyotsi iryana mu maso ariko akabereka ko ntacyo bimubwiye ahubwo ashaka gukuraho Museveni akaba yitwa Dr.Kiiza Besigye ubu uhagarariye ikitwa People’s Government ndetse na Gen.Mugisha Muntu uzaba uhagarariye Ishyaka rya ANT (National Alliance for Transformation)n’abandi bataramenyekana kuko bagomba kuba ari benshi nkuko bafite Amashyaka menshi nka FDC ntirahamenyekana uwo bazahitamo kwamamaza guhagararira Ishyaka ryabo.

Mugisha Muntu
N’ubwo hari abantu benshi bavuga ko Perezida Museveni nta wamushobora ariko hari abandi benshi batewe ubwoba na Bobi Wine kubera avugira urubyiruko ibibazo byarwo ndetse n’abakuru kandi urubyiruko rukaba arirwo rwinshi ashobora gutsinda akaba Perezida wa Uganda.
3,718 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply