Karongi: Umuryango w’abantu 8 umaze amezi abiri utuye muri shitingi
— August 6, 2019
Please enter banners and links.

Umuturage wasenyewe n’ibiza; amaze amezi abiri aba muri shitingi, nta bufasha yabonye, inzu ye isa n’iyasenyutse yose avuga ko yizejwe guhabwa isakaro arategereza araheba. Ni umuryango w’umugabo n’umugore bafitanye abana batandatu ni bo twahasanze ubwo mu cyumweru gishize twabasuraga, ku maso bigaragara ko imibereho itaboroheye, umwana wabo mukuru ari mu kigero k’imyaka 15, batuye ukwabo, imyambaro yabo igaragaza ko bakennye cyane.
Muri shitingi iziritse ku giti, imbere aho binjirira hakinzeho agatenge, ikizere cya Vision kuri uyu muryango kiri kure, gusa bafite inka iziritse inyuma y’iyo shitingi ni yo bahawe muri Girinka nk’umuryango ukennye cyane.
Batuye mu Kagali ka Kibirizi, mu Murenge wa Rubengera, aba bantu umunani bamaze amazi abiri baba muri shitingi ntoya kandi, ishaje cyane.
SABINI Jean BOSCO na Nyirarukundo Emelita mu itumba ryo mu kwezi kwa kane inzu yabo yaaguyeho, ibyo bari batunze byose biratikira. Nyuma yaho babuze ubufasha na bumwe, babayeho bibagoye kuko nk’uko bigaragara mu nzu yabo nta byo kurya bafite, n’icumbi batuye rirakemangwa.




Umuseke usura uyu muryango, Nyirarukundo Emelita twamusanze mu rugo, atubwira ibijyanye n’imibereho yabo.
Ati: “Kuri 16 Mata 2019 imvura yaraguye inzu itugwaho, twamaze icyumweru turara hanze. Umurenge watwijeje kuducumbikira, batwemerera n’amabati ariko yabaye nka “ya yandi” nta na kimwe twabonye.” Yakomeje agira ati “Iyi shitingi tuyiraramo turi abantu umunani, jye n’umugabo n’abana batandatu. Mbera twagiraga ubwoba bw’inyamaswa ariko ubu natwe twabaye nkazo icyari kiturembeje ni imvura, ubu turi mu zuba twumva twariyakiriye.” Bamwe mu baturanyi twaganiriye na bo ku buzima bw’aba bantu batubwiye ko biteguye kuba batanga umuganda ariko ubuyobozi nabwo, ngo bwari bukwiye kugira icyo bukora.
Ntamuhanga Venant yatubwiye ko igihe ubuyobozi bwabasaba umuganda batazuyaza kwitabira.
Ati “Ubu turabasha kubumba amatafari ariko ikiazo ni amabati, ubuzima barimo nta we butababaje. Nta muyobozi utaragera aha ariko nta gisubizo batanga. Tubona baba muri iriya shitingi, twibaza uburyo baryama byaratuyobeye.”
Nyirurukundo ubana muri shitingi n’umugabo we n’abana batandatu avuga ko yageze ku Muyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imebereho myiza y’abaturage, akamwizeza ubufasha ariko ntihagire igikorwa nyuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Rukesha Emile yabwiye Umuseke ko ikibazo cya bariya bantu ubuyobozi bukizi, gusa ngo ntibasenyewe n’ibiza ahubwo inzu babamo y’umuryango w’umugabo barayisiganiye irinda isenyuka.
Ati “Icyo navuga si ibiza byabasenye, ni inzu y’umuryango babagamo (w’umugabo), barayisiganiye irasenyuka.”
Rukesha avuga ko aho bariya bantu batuye hari mu gishushanyo mbonera cy’umugi wa Karongi kandi hakaba hari ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kubaka bariya bantu bakaba batabifitiye ubushobozi.
Gusa avuga ko batari mu kiciro cy’abafashwa kubera ko bafite ubushobozi bwo gucumbika.
Ati “Twabagiraga inama yo kujya ahandi handi hajyanye n’ubushobozi bwabo. Bafite amasambu menshi mu mugi. Twabyizeho dushyiraho itsinda ryabyiga kugira ngo barebe ikibazo cyabo, aho kubaka harahari twarahabonye, twakoraga ubuvugizi kugira ngo Akarere kabahe ikemezo bubake nk’abantu batishoboye, ikibazo ni uko batsimbaraye ku kutava hafi y’isambu yabo.”
Source:Umuseke.rw
3,808 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Shingiro Eraste ushaka kunyanganya umutungo wa ADEPR ,uvuga ko akorana n’abasirikare bakomeye yashakaga gufungisha abanyamakuru 2 icyarimwe
Leave a reply