Abagabo 2 bahoze mu nyeshyamba za M23 bafungiwe Kisoro muri Uganda bazira urupfu rw’umunyamategeko uherutse kwicwa
— August 5, 2019
Please enter banners and links.

Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje kuri uyu wa mbere tariki 5 Kanama 2019 ko hari abagabo 2 bahoze mu nyeshyamba za M23 bafungiwe Kisoro muri Uganda bazira urupfu rw’umunyamategeko wishwe arashwe ubwo yari atashye.
Polisi ya Kisoro muri Uganda ivuga ko imaze gufata abantu 6 bose bashinjwa urupfu rwa Isaac Sendegeya wari umunyamategeko (Lawyer)wishwe ubwo yari atashye iwe.
Sendegeya yishwe arashwe ku itariki 21 z’ukwezi kwa karindwi atashye akaba yarazize urubanza yaburanaga nkuko bamwe mu bamwishe babivuga ko bahawe Miliyoni 8 kugirango bamwice.
Umuvugizi wa Polisi muri Kigezi witwa Elly Maate yavuze ko mu bafashwe bashinjwa kwica umunyamategeko harimo abagabo 2 bahoze mu nyeshyamba za M23 bahoze barwanira muri Congo bagahungira muri Uganda.
Yakomeje avuga ko aba bagabo 2 nibo bizanye mu maboko ya Polisi ya Mbarara nyuma yo kumva mu binyamakuru ko bashakishwa bityo bahitamo kwitwara kuri polisi aho ubu bafungiye.

Sendegeya Isaac wishwe
Umwe mu bafashwe bahoze muri M23 akaba yitwa Charles Munyaneza ufite ubwenegihugu bwa Congo akaba afite imyaka 33 akaba ariwe wabanje kwishyira mu maboko ya polisi kubera urupfu rwa Isaac Sendegeya ariko abo bakoranye umugambi wo kwica Sendegeya bakaba bari bamuvuze.
Munyaneza akaba yari yarahungiye mu gihugu cya Uganda ariho yari yarahawe ubuhungiro mu Nkambi ya Nyakivara akaba yaravuzwe na mugenzi we Claude Ndagijimana bafatanije umugambi wo kwica umunyamategeko Isaac.
Ndagijimana w’imyaka 42 akaba nawe yarahoze muri M23 ariwe wemeye ko bagize uruhari mu kwica Sendegeya Isaac.
Scola Nyaramajyambere n’umugabo we Assuman Hagumakwiha bakaba aribo bari bakodesheje aba bagabo kwica Issac Sendegeya babahaye Miliyoni 8 gusa.
Umuvugizi wa polisi akaba yavuze ko urubanza rwabo rurimo kwigwaho n’abayobozi bakuru muri polisi ku buryo vuba bari bugezwe mu rukiko.
Muhungu John –Kampala
3,214 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply