Abahungu ba Perezida Kagame batunguye abafana bakinira Amavubi U20
— June 18, 2016
Please enter banners and links.

Mu mukino wa gicuti wo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wi 1994, Amavubi atarengeje imyaka 20 yanganyije na Morocco 1-1.
Mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu taliki 18 Kamena 2016, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, yakinnye umukino wa gicuti wari mu rwego rwo Kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wi 1994, umukino bakinnye n’ikipe y’igihugu ya Marocco.
Ni umukino wateguwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa
mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside.
Ni umukino watangijwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ariko kumwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent de Gaulle.
Uyu mukino kandi waje kwitabirwa n’abahungu 2 ba Perezida Kagame aribo Kagame Kigenza Ian na Kagame Cyizere Bryan.
Ku munota wa 3 w’umukino, ikipe y’u Rwanda yaje kubona igitego cyatsinzwe na Blaise Itangishaka ukina mu ikipe ya Marines, maze Maroc iza kukishyura ku munota wa 42 gitsinzwe na Boussafiane Hicham, maze umukino urangira amakipe yombi anganya 1-1.

Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko yabonye Kagame Cyizere Bryan akina neza ati “nabonye umupira uwuzi neza ahubwo bazamugire kapiteni wa mavubi makuru nageza igihe cyo kuyakinira wenda ntazongera gutsindwa”.Reba amafoto atandukanye .
Ababanjemo ku ruhande rw’Amavubi
Hategekimana Bonheur,Sibomana Arafat, Nsabimana Aimable, Yamini Salum, Niyonkuru Amani, Manishimwe Djabel, Ntwari Jacques, Niyibizi Vedaste, Itangishaka Blaise, Nshuti Savio Dominique, Kagame Kigenza Ian.


Morocco








Noella
3,637 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply