Inkuru ivuguruye:Dr.Ngarambe Francois Xavier yagizwe Ambasaderi mu Bufaransa ?Gen.Kayonga wari Ambasaderi mu Bushinwa yasimbujwe ariko ntiyahabwa akandi kazi.
— July 15, 2019
Please enter banners and links.

Ikinyamakuru Umusingi kiseguye ku basomyi bacyo n’abari bakoreshejwe mu nkuru amazina yabo n’ifoto ko hari habayrho kwibeshya , nkuru yari yabanje gutangazwa ivuga kuri Ngarambe Franscois SG wa RPF ko twamwitiranije na Dr.Ngarambe Franscois Xavier wagizwe Ambasaderi mu Bufaransa.
Kuri uyu munsi tariki 15 Nyakanga 2019 Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame yashyizeho abazahagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga mu buryo bukurikira.
Itangazo rikimara gusohoka abantu batangiye kuvuga kuri Dr.Ngarambe Francois Xavier bamwitiranya na Ngarambe Franscois SG wa RPF.
Undi wavuzwe ni Gen.Kayonga wari Ambasaderi mu gihugu cy’uBushinwa akaba yasimbujwe ariko we ntiyagira akandi kazi ahabwa akaba yasimbuwe na James Kimonyo wahoze ari Ambasaderi w’uRwanda muri Kenya.


Hari abari batangiye kuvuga ko Gen.Kayonga Charles ariwe ushobora guhabwa akazi ka SG muri RPF ariko uvugwa cyane ari uwahoze ari Minisitiri muri MINALOC Kaboneka Franscis ariko bikaba byavugwaga n’abari bitiranije Dr.Ngarambe Franscois Xavier wagizwe Ambasaderi mu Bufaransa na Ngarambe Franscois SG wa RPF.
Dr.Kirabo Aissa Kakira we yoherejwe guhagarira u Rwanda muri Ghana naho Vencent Karega wahoze ahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo yagiye muri DR.Congo.
Amakuru twabwira abari bitiranije Ngarambe Franscois SG wa RPF na Dr.Ngarambe Franscois Xavier ko bari bibeshye kuko Ngarambe Franscois SG wa RPF akiri mu kazi ke.
10,496 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
1 Comment
Nonese aba ambassador basimbujwe bose bahawe akandi kazi cyangwa baracyategereje kuko uwari ambassador mubu suwisi nawe witwa kanimba ntabwo agaragara ko yahawe akandi kazi