Amakuru aravuga ko Hussein Rajabu warwanyaga igihugu cy’uBurundi yaba yafatiwe muri Tanzania.
— July 15, 2019
Please enter banners and links.

Nkuko Ikinyamakuru Umusingi gisanzwe kibagezaho amakuru acukumbuye ,ubu amakuru tugikorera itohoza ryimbitse ava mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu wa mbere aravuga ko Hussein Rajabu umwe mu barwanya ubutegetsi mu Burundi yaba ubu ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu.
Hussein Rajabu bivugwa ko yafatiwe mu mujyi wa Kigoma mu gihugu cya Tanzania agahita ajyanwa i Burundi. Birakekwa ko ubu twandika iyi nkuru amaze iminsi ikabakaba 10 afashwe.
Uyu mugabo wigeze kuba umukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi yatorotse Gereza ya Mpimba iri i Bujumbura mu ntangiriro za 2015.
Gutoroka kwe yari yerekanye ko akomeye ariko gufatwa kwe bamwe mu barwanya u Burundi bakaba bamugaye cyane ko icyo yakoze cyo gutoroka gereza yari yerekanye ko na Leta ya Nkurunziza azayifata.


Rajabu cyera akiri inshuti na Nkurunziza bakiri mu ishyamba (Iburyo ni Rajabu asa nuvugira kuri Telephone na Nkurunziza afashe ku mbunda )
Kuva yatoroka gereza byatumye Perezida Nkurunziza abura amahoro ahora yikanga Coup d’Etat ndetse afite ubwoba ko isaha ni isaha Rajabu azamukoraho ikintu kidasanzwe ku buryo yari yarakajije umutekano we.
Mu minsi ishize byavuzwe ko yari mu mutwe urwanya ubutegetsi mu Burundi witwaga «Forces républicaines du Burundi», Forebu washinzwe mu 2015 na lieutenant-colonel Edouard Nshimirimana, watorotse igisirikare cy’u Burundi ariko mu 2017 uyu mutwe wahinduye izin witwa Forces patriotiques du Burundi (FPB) bikaba bikekwa ko guhindura izina byaraturutse ku bwumvikane buke hagati y’abayobozi b’uyu mutwe.
Amakuru atugeraho ni uko nta muntu wahungabanya umutekano w’igihugu cy’uBurundi Tanzania ikamugwa amahoro cya Uganda bivuze ko Tanzania na Uganda nibyo bihugu bishyigikira Perezida Nkurunziza kuguma kubutegetsi ndetse n’ubwo bamukoreraga Coup d’Etat bivugwa ko aribo bamufashije agasubira kubutegetsi.
N’ubwo amakuru yifatwa rya Rajabu ataremezwa neza no kugihe cya Maj.Sankara Calixte byabanje kuvugwa ko yafashwe bamwe bati n’ibihuha ariko nyuma biza kurangira RIB ihamije ko imufite ubu akaba afungiwe mu Rwanda kimwe na Rajabu hakaba hari abaribuvuge ko ari ibihuha ariko nyuma bazamenya ukuri.
10,488 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply