Umunyamakuru Rutamu Elie Joe wamamaye mu kogeza imipira yakoreye ubukwe muri Amerika
— July 7, 2019
Please enter banners and links.

Rutamu Elie Joe wamamaye mu kogeza imipira mu Rwanda, yasezeranye kubana akaramata n’umukobwa bamaze igihe bakundana witwa Nyinawabeza Rebecca, mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubukwe bw’aba bombi bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bose basanzwe baba.
Rutamu yari aherutse kwerekana umukunzi we mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko uyu mukobwa yamutwaye uruhu n’uruhande.
Icyo gihe yagize ati “Umutima wanjye wose nawuguhaye ku munsi twahuriyeho. Ndagukunda.”
Aya magambo ya Rutamu yari aherekejwe n’ifoto ari kurebana akana ko mu jisho n’uyu mukunzi we, bicaye muri restaurant.
Nyinawabeza Rebecca wasezeranye kubana akaramata na Rutamu, asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yiga ibyerekeye ubuvuzi muri Kaminuza ya Michigan iri mu Mujyi wa Lansing. Ubu ari gusoza amasomo y’impabumenyi y’ikirenga mu buvuzi muri iyi kaminuza.


Rutamu Elie Joe yavuye mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize yerekeza muri Amerika asiga avuze ko agiye gukomereza amasomo ye mu ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga, akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga.
Hari n’andi makuru yacaracaye yemezaga ko uyu musore yari asanzeyo uyu mukunzi we.
Uyu musore yamamaye mu kogeza imipira kuri radiyo zitandukanye zikomeye mu Rwanda nka Radio Flash, Isango Star aho yavuye ajya kuri Radio Rwanda hanyuma muri Gicurasi 2016, we n’impanga ye mu mwuga Rugimbana Théogène bimukira kuri Radio 1, aho yavuye mu 2018 bamaze kwigarurira ababumva batari bake.
Amakuru avuga ko Rutamu yagiye ari gahunda zo kujya kubana n’umukunzi we ahubwo yanga kubyerura ndetse ubwo yavugaga ko Argentina nidatwara igikombe cy’isi azasezera bwari uburyo yashakaga uko yigendera akoze izina.
6,504 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Abahanzi bavukana Weseal n’umugore we Miss Sandra Teta ,Chameleon na Palaso basigaye bacurangira mu kabari kamwe (Video))
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply