Perezida Museveni yagaragaje ko afite imbaraga zikomeye mu Karere nyuma y’uko Sudan baje kumugisha inama uko ibibazo barimo by’imyigaragambyo birangira
— July 6, 2019
Please enter banners and links.

Perezida Museveni ni umwe mu ba Perezida umaze imyaka myinshi ku butegetsi irenga 30 ku buryo mu karere ariwe ubu usigaye mu bamaze ku butegetsi imyaka myinshi.
Turavuga u Rwanda ,Kenya,Tanzania ,Burundi,DR.Congo,Tanzania ,Sudan na S.Sudan bose abariho bamusanzeho.
Kuwa 5 Nyakanaga 2019 itsinda riturutse muri Sudan biravugwa ko ryaje mu gihugu cya Uganda bahura na Perezida Museveni bahurira ahitwa Mbale State Lodge kumugisha inama uburyo yabafasha gukemura ibibazo by’imyigaragambyo bimaze iminsi bivugwa muri icyo gihugu.
Perezida Museveni yafashije u Burundi igihe Nkurunziza yakorerwaga Coup d’Etat asubira ku butegetsi ndetse na mbere yaho akaba yarafashaga icyo gihugu ku bijyanye no gukemura amakimbirane yariyo.




Perezida Museveni yafashije Ethiopia ,afasha Kenya muri 2007,Ethiopia yaje kumugisha inama uburyo igisirikare kiyoborwa kubera ko Ethiopia nayo yari ifite ibibazo by’amako bikomeye abagira inama ,Sudan y’Epfo ni uko yarayifashije ndetse na DR.Congo yarayifashije cyane haba igihe Joseph Kabila yajyaga no kuvaho kwe hakajyaho Tshisekedi nawe wamufashije kujya ku butegetsi ,akaba ari muri Somalia arwanya Alshabab,ibyo bihugu byose kuba afiteyo ijambo bituma akomera mu karere.
Itsinda ryaturutse muri Sudan riyobowe na Gen.Abdel Fattah Al-Burhan n’abandi Museveni yabagiriye inama yo kugira Leta ivanzemo abaturage bakiha imyaka itatu hakaba amatora bose bagenda bemeye inama za Museveni.
Museveni yagize ati “Nishimiye kuganira n’itsinda ryaturutse muri Sudan riyobowe na H.E Abdel Fattah Al-Burhan banganirije uko byafashe mbagira inama ariko birashimishije Sudan kuba igeze mu cyerekezo cyo gukemura ibibazo bafite kandi biteye ubwoba kuko bihombya abaturage ndetse bikica iterambere niyo mpamvu dukwiye kubashyigikira kuko na Uganda yigeze kujya mu bibazo nk’ibyo ihomba byinshi cyane ariko ikiza ni uko bemeye ko ibibazo bigiye gukemuka”.
5,486 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply