Umwe mu ba Pasiteri b’ibyegera bya Karuranga muri ADEPR yihishe I Kigali kubera gushakishwa n’inzego z’umutekano ku byaha bikomeye
— July 2, 2019
Please enter banners and links.

Nkuko dusanzwe tubagezaho amakuru ya ADEPR kuri uyu munsi tariki 2 Nyakanga 2019 twamenye ko hari umupasiteri muri ADEPR witwa Kanyabashi Thomas wari uyoboye Itorero rya Rusizi ubu wihishe I Kigali kubera ashakishwa n’inzego z’umutekano nkuko dufite kopi zimushakisha.
Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje guhamagara nimero ye ya Telephone igasona rimwe gusa igahita ivaho kuko twashakaga kubanza kumwibariza niba amakuru amuvugwaho yaba ayazi.Amakuru dufite ni uko uyu mugabo Kanyabashi Thomas afatanije n’umuyobozi wa SACCO n’undi muntu uko ari 3 bose bashinjwa kunyereza amafaranga ya SACCO Miliyoni cumi ne eshanuzirengaho ( 15.000.000Rfw)ariko umwe muribo akaba yaramaze gufatwa.
Abashinjwa ni sebagenzi Athanase(arafunze)
2.Habyarimana noheli
3.kanyabashi Thomas,aba bakaba batarafatwa ariko bashakishwa 
Kanyabashi Thomas ushakishwa
.
Umuvugizi mukuru wungirije wa ADEPR Karangwa John ibumoso n’umuvugizi mukuru Karuranga Ephrem
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza uhagarariye ADEPR Iburengerazuba witwa Karangwa Slivester kuri Telephone ye igendanwa ntiyatwitaba tumwoherereje ubutumwa bugufi adusubiza ko ayo makuru ntayo azi ahubwo twayabaza nyiri ubwite.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuvugizi mukuru wa ADEPR Karuranga Ephrem ariko nawe ntiyatwitaba kuri Telephone ye igendanwa ndetse n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.
Tubajije Umuvugizi mukuru wungirije wa ADEPR Karangwa John yadusubije ko yari aziko ari mu kazi kuko nta raporo ye (Kanyabashi Thomas)arabona ati “Ibyo byo kumukingira ikibaba ko ntari RIB”.
Twashatse kubaza RIB niba aya makuru afite ishingiro Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste mu butumwa bugufi atubwira ko agiye gukurikirana ayo makuru aributubwire.
Amakuru avuga ko Kanyabashi na mugenzi we Diregiteri Habyarimana Noel bakoresheje impapuro mpimbano bazitwara muri SACCO Tubeho Bweyeye babeshya ko amafaranga Miliyoni 15 zirengaho ari ayabo nk’abakorerabushake .
Andi makuru ni uko hari umugambi mu bayobozi ba ADEPR bamukingiye ikibaba ndetse yihishe I Kigali mu nzu dukeka ko ariho yihishe nayo tuzayibagezaho vuba kugirango dosiye itinde hanyuma yoherezwe mu rukiko hanyuma icyo kihe ntazafatwa ahubwo azakurikiranwe ari hanze.
ADEPR kuva yahabwa Nzahuratorero ibibazo byakomeje kwiyongera kandi bavugaga ko bashaka kuzahura Itorero ahubwo bamwe mu bakirisitu tutavuze amazina yabo bavuze ko aho kurizahura barizahaje.
Ibivugwa nabo bakirisitu bo muri ADEPR n’ibyinshi harimo no kuba ADEPR Uganda yitandukanije n’iya hano mu Rwanda kubera imiyoberere mibi ndetse bakavuga uwitwa Mbanda Samuel wayoboraga Dove hotel ya ADEPR uherutse gufungwa azira gushinjwa ruswa kandi ariwe umwe mu bayobozi Nzahuratorero yari ishyize imbere ubwo bahirikaga ubutegetsi bwa Sibomana Jeana na Rwagasana Tom ariko ubu nabo ibintu barabizambije.
Hakomeje no kuvugwa umuvugizi mukuru wa ADEPR mu bibazo byimicungire mibi bashinjaga ubuyobozi bwavuyeho ko nawe abifitemo uruhare kuko yari umwe mu bayobozi icyo gihe ku buryo umucamanza yabanje guhagarika urubanza agategeka ko umuvugizi mukuru wa ADEPR Karuranga Ephrem yitaba urukiko akarusobanurira ibijyanye n’inyerezwa ry’umutungo wa ADEPR.
Ikinyamakuru Umusingi kizabagezaho andi makuru tuzakomeza kumenya kuri iki kibazo n’abatashoboye kutuvugisha wenda bazaba babonetse batubwire icyo aya makuru bayaziho.
Gatera Stanley
7,411 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
Ariko mushimishwa no gusebya abakozi b’Imana? Jye nagirango mbasabe mujye mushaka ibindi mwandika ariko ADEPR muyifashe hasi rwose. Udufaranga babaha ngo musebye itorero ry’Imana n’abakozi baryo. Ibyo kandi Imana izabibahanira nimutihana kuko icyubahiro cyayo kiri ku itorero no kubakozi baryo. Imana ibabarire rwose