umu amakuru- Umugabo wiyemeraga ko ari umukire akica umugore yishyuzaga Miliyoni 9 yakatiwe gufungwa imyaka 40 n’abagenzi be | Umusingi

Umugabo wiyemeraga ko ari umukire akica umugore yishyuzaga Miliyoni 9 yakatiwe gufungwa imyaka 40 n’abagenzi be

Please enter banners and links.

Nkuko mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’umugabo witwa Muhammed Ssebuwufu w’umukire muri Kampala wacuruzaga imodoka akica umugore wari umukiriya we amuziza Miliyoni 9 yamwishyuzaga.

Uwishwe yitwaga Betty Donah Katusabe ,akaba yarishwe akubiswe n’abantu bari bategetswe na Muhammed Ssebuwufu ndetse nawe ubwe yamuteraga imigeri mu gituza no munda .

Umucamanza Flavia Senoga uyu munsi Kuwa 1 Nyakanga 2019 nibwa yabakatiye gufungwa imyaka 40 ndetse bakishyura umuryango wa Nyakwigendera Miliyoni 100.

Abakatiwe gufungwa imyaka 40 harimo Ssebuwufu, Godfrey Kayiza, Philip Mirambe, Paul Tasingika, Yoweri Kitayimba, Damaseni Ssentongo na Shaban Odutu.

Umwe gusa yakatiwe gufungwa imyaka 7 n’umushoferi watwaraga taxi vatiri watwaye Nyakwigendera Betty Donah Katusabe kuri polisi yamugezayo akongera akamusubiza aho yari amukuye kuri Pine ku ruganda rwa Ssebuwufu aho acururiza imodoka.

Impamvu umucamanza yatanze ni uko aba bose bananiwe kwitandukanya na Ssebuwufu mu byaha ashinjwa harimo gushimuta Nyakwigendera ndetse n’ubujura kuko bamwibye Telephone.

Muhammed Ssebuwufu wishe Betty Donah Katusabe

Abaturage bahamagaye kuri polisi batabaza haza umupolisi witwa Baguma ahageze asanga barimo gukubita Donah Katusabe atakamba asaba ko bamutabara ariko Baguma yaramubwiye ngo wakwishyuye amafaranga y’abandi se ,maze asiga avuze ngo bamujyane kuri polisi arikomereza.

Ntago bamujyanye kuri polisi ahubwo bakomeje kumukubita kugeza ubwo abaturage babonye umuntu bagiye kumwica barongera bahamagara kuri polisi haza abapolisi bamushyira mu modoka y’umuntu imutwara kuri polisi ,umushoferi agezeyo bamubwira gukora inyandiko mvugo (Statement)uko byagenze aranga ahita ahindukira vuba vuba asubira kuri Pine aho yari amukuye.

Byabaye ngombwa ko haza imodoka ya polisi kumwitwarira kubera gukubitwa ahantu habi kandi yakubiswe bikomeye umugore yari yarembye aho kumwihutisha bamujyana kwa muganga bamujyanye kuri polisi agezeyo bamukura mu modoka ako kanya umwuka umushiramo aba arapfuye bamuzamura ku masikariye ya polisi.

Polisi yafashe umurambo uwushyira mu modoka bawujyana kwa muganga barawubasigira ariko nyuma y’akanya gato kwa muganga bahamagaye kuri polisi bati aho kutuzanira umuntu muzima muratuzanira uwapfuye.

Bimaze iki kugira amafaranga menshi ugatangira kwigira uwa hatari ukumva ko ntawagukoraho ukica amategeko ,ukica abantu nk’uyu mugabo bikarangira ugiye gupfira muri gereza kandi ayo mafaranga wakabaye uyacunga neza kuko Imana iba yayaguhaye kugirango ubeho neza n’umuryango wawe.

Umushinjacyaha witwa Mr Alex Ojok yavuze ko abishe Katushabe bakwiye igihano cyo kurwego rwo hejuru kugirango n’abandi banyabyaha bafite ibitekerezo nk’ibyaba babimenye ko uzakora nk’ibyo bakoze bitazaborohera.

 

3,396 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.