Nyanza:Bamaze imyaka 2 basiragizwa ku cyangmbwa kimaze kubahombya Miliyoni 10 kubera inguzanyo bafashe muri bank ,ibyabo bigiye gutezwa cyamunara.(Vidio)
— July 2, 2019
Please enter banners and links.

Nkuko ikinyamakuru Umusingi aricyo cyonyine mu Rwanda kirengera Abaturarwanda ndetse kikabagezaho inkuru z’akarengane kuwa 28 Kamena 2019 cyari mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo aho cyasuye umuryango umaze imyaka 2 yose basiragizwa ku cyangombwa cyo gucukura amabuye mu kirombo yo kubakisha bikaba bimaze kubahombya Miliyoni 10 ndetse bank ikaba igiye guteza cyamunara ibyabo.
Dusabe Charlotte afite ikirombe cye n’umugabo we Hakizimana Esdras afite ikirombe cye ariko bikaba bibafasha kwiteza imbere ndetse bakaba bubahiriza ibisabwa mu gucukura amabuye mu birombe nkuko bifite amategeko abigenga.
Ikinyamakuru Umusingi kiganira na Dusabe Charlotte yagize ati “Tumaze igihe kirekire dusaba icyangombwa cya kabiri kuko icya mbere cyari cyararangije igihe ariko twarategereje turaheba kandi ibyo badusabye gukora twarabikoze ariko nabwo ntibakiduha none byaduteje ubukene kandi dufite inguzanyo twafashe twasabaga ko abayobozi badufasha bakaduha icyangombwa tugakora”.
Umugabo we Hakizimana Esdras we yavuze ko amaze guhura n’ibibazo bikomeye kubera ibirombe bye n’umugore we ati “Hashize igihe baraduhagaritse gukora batubwira ko hari ibyo tugomba gukora mbere bakaduha ibyangombwa ariko bamwe mu bayobozi bagacukuza amabuye mu kirombe cyanjye nibwo abanyamkuru bamenye ayo makuru baza kutubaza tubabwira uko bimeze barabyandika ariko ubuyobozi bwahise bunyirukana guhagararira amatora mu Murenge wa Ntyazo kuko ninjye wari uyahagarariye ndetse nkeka ko biri mu byatumye ntabona icyangombwa ku kirombe cya madamu ariko gutanga amakuru numva atari icyaha cyeretse narabeshye kandi iyo mbeshya bari kumbeshyuza”.

Hakizimana Esdras n’umugore we Dusabe Charlotte

Dusabe Charlotte

Ntawumuvurira Bosco



Zimwe mu nzandiko Umurenge wagaragarije Akarere ko ibyo babwiye Ezra n’umugore gukora ntacyo bakoze

Nabo bandikiye Akarere ko ibyo basabwe gukora byakozwe
Hakizimana akomeza avuga ko Leta ibashishikariza kwiteza imbere ariko bakaba barabigerageje ubuyobozi burabananiza kubera ko hari umuyobozi wabasabye ruswa y’ibihumbi mirongo itanu batayafite ababwira ko bizabagora kubona icyangombwa.
Hakizimana avuga ko bafashe inguzanyo muri SACCO none yabareze mu Nkiko ko batayishyura bakaba bafite ubwoba ko imitungo yabo izatezwa cyamunara kandi bakabaye bakora bakishyura.
Abajijwe ibihombo bamaze gutezwa no kudakora yavuze ko yose hamwe ayo bashoye n’inyungu bigera muri Miliyoni icumi akaba asaba ubuyobozi ko bwamurenganura bakabona uko bishyura bank.
Ntawumuvurira Bosco n’umwe mu bakozi bakora mu kirombe cya Dusabe Charlotte avuga ko ubukene bubamereye nabi ndetse no kubona Mituelle de santé bibagora cyane akaba asaba ko ubuyobozi bwabafasha bagatanga ibyangombwa bagakora kuko bikomeje kubura byateza ibibazo by’ubujura kandi bari babayeho neza.
Ntawumuvurira Bosco yagize ati “Ibaze abakozi 50 bose kumara imyaka 2 ntakazi bafite kandi abo n’abagabo gusa kuko hari n’abagore benshi bakoraga mu kirombe twese tukabona icyo kurya none ubu twese tubayeho nabi twasabaga ko abayobozi batanga icyangombwa tugasubira mu kazi tubayeho nabi ntago dushaka kwiba kuko umuntu washonje nta kindi atekereza kandi dufite amaboko dushoboye kwikorerera”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo witwa Dusengumuremyi Theoneste maze avuga ko hari ibyo babwiye Hakizimana Esdras gukora atarabikora ati “Twamubwiye gusiba ibyobo aho bacukuye amabuye mbere tukabona kuba icyangombwa kandi narabasuye nsanga ntabyo bakoze kandi uwo mugore we avuga ntajya agaragara .Rwose nibakora ibyo bategetswe gukora icyangombwa bazakibona”.Gitifu twamubwiye ko abaturage bank igiye guteza imitungo yabo kandi nk’abayobozi babereyeho gufasha abaturage niba ntacyo babafasha maze avuga ko niyo babatereza cyamunara ngo ari ukutumva kwa Hakizima Ezra.
Meya w’Akarere ka Nyanza Erasme Ntazinda nawe twashatse kumubaza niba iki kibazo akizi maze avuga ko akizi ati “Twamuhaye icyangombwa kikirombe kimwe ikindi hari ibyo yari atararangiza gukora kuko ibyangombwa byabo bya mbere byari byararangije igihe bimara basaba guhabwa ibindi nibakora ibyo basabwe bazakibona ariko ibya ruswa numvise yasabwe ntago yigeze abimbwira ariko biramutse aribyo twabikurikirana”.
Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Umusingi batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko Akarere kabo ka Nyanza gakwiye kujya gatanga serivise nziza kugirango nako kaze mu Turere twa mbere mu mihigo kuko badashimishwa no kumva kabaye aka nyuma.
Gatera Stanley
4,839 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply