Peace Cup: AS Kigali yageze ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports (Amafoto)
— June 29, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kamena 2019 ikipe ya AS Kigali yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Rayon Sports muri ½ iyitsinze kuri penaliti 4-2.
Abanyamujyi batsinze ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wakiriwe na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu biba ngombwa ko hitabazwa penaliti, ndetse bongera kugera ku mukino wa nyuma baherukagaho ubwo begukanaga irushanwa mu 2013.
Rayon Sports yaburaga abarimo Mugheni Fabrice na Irambona Eric batari bemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita, yagaragaje urwego ruri hasi muri uyu mukino by’umwihariko mu minota 45 ibanza yawo, aho yamaze isaga 20 itaratera umupira mu izamu.
AS Kigali yagarageje inyota yo gutsinda hakiri kare ubwo Ndayisenga Fuadi yahushaga uburyo bw’umupira yatanze Mazimpaka André wari uhawe na Nyandwi Saddam, ku bw’amahirwe make uramutenguha ujya hejuru y’izamu.
Rayon Sports yagarutse mu mukino itinze, irema uburyo burimo ubwa Mugisha Gilbert wahawe umupira na Bukuru akananirwa gutsinda mu gihe kandi na Ulimwengu yatanzwe umupira na Bate Shamiru bakagongana ubwo yari ahawe na Michael Sarpong.







Habura amasegonda make ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, ikipe y’Umujyi yafunguye amazamu ubwo Benedata Janvier yateraga koruneri yari iteretse mu ruhande rw’ibumoso, abakinnyi ba Rayon Sports bananirwa gukiza izamu, Nsabimana Eric ateye umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu usanga Kalanda wunamye, Fuadi Ndayisenga awushyira mu izamu.
AS Kigali yongeye gutangira igice cya kabiri iri hejuru ndetse nyuma y’iminota itatu itsinda igitego cya kabiri ubwo Benedata Janvier yacengaga Donkor Prosper, yamburwa uyu mupira na mugenzi we Nsabimana Eric arawumwaka, awuhindura mu izamu uggera kuri Ndarusanze wawuhaye Kalanda Frank wahise aroba umunyezamu Mazimpaka André.
Rayon Sports yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo Michael Sarpong yahabwaga ikarita itukura nyuma yo gukinira nabi Nsabimana Eric ndetse akabwira nabi umusifuzi Mulindangabo Moïse. Gikundiro yakomeje kugerageza amashoti ya kure ikagorwa n’umunyezamu Bate Shamiru.
AS Kigali yakiniraga inyuma mu minota ya nyuma, irinda izamu ryayo, yatsinzwe igitego cyatumye hitabazwa penaliti ubwo Mazimpaka André yateraga umupira w’umuterekano mu masegonda ya nyuma y’iminota y’inyongera, Bate Shamiru awukoraho mbere y’uko abakinnyi bawurwanira bikarangira Mutsinzi Ange awushyize mu izamu akoresheje umutwe w’inyuma.
Umukino warangiye AS Kigali itsinze ibitego 2-1, anganya ibitego 3-3 mu mikino yombi ndetse hitabazwa penaliti, AS Kigali itsinda 4-2.
Mazimpaka André wanze ko asimburwa na Bikorimana Gerard ku munota wa nyuma, yananiwe gufata penaliti zatewe na Ntamuhanga Tumaini, Benedata Janvier, Bishira Latif na Nsabimana Eric mu gihe Ntate Djumaini yateye iyari iya gatatu hejuru y’izamu.
Nyandwi Saddam na Donkor Prosper binjije penaliti ebyiri za Rayon Sports. Bukuru Christophe yateye iyari iya kabiri ifatwa neza na Bate Shamiru mu gihe Manishimwe Djabel iye yayiteye hejuru kure y’izamu.
AS Kigali itegereje igisubizo ku kwivanga kwayo na Kiyovu Sports, izamenya ikipe izahura nayo ku mukino wa nyuma kuri iki Cyumweru nyuma y’umukino Police FC izakiramo Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali. Urucaca rwatsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabaye ku wa Kane.
Umukino wa nyuma uzaba tariki ya 4 Nyakanga, aho ikipe izegukana iri rushanwa ari yo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2019/20.
Gusezererwa kwa Rayon Sports ifite shampiyona, bivuze ko amahirwe yo gusohokera igihugu kwa APR FC yabaye iya kabiri muri shampiyona arangiriye aha.
3,417 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply