Abanyamulenge barimo kubagwa nk’inyamaswa hafi n’imipaka y’uBurundi- Congo n’uRwanda
— June 18, 2019
Please enter banners and links.

Mukanya gashize nibwo bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda nka chimpreports byatangaje amakuru ko Abanyamulenge barimo kubagwa nk’inyamswa hafi n’imipaka y’uBurundi –DR.Congo n’uRwanda.
Amakuru aravuga ko hafi Abanyamulenge barenga 40 b’Abatutsi batuye muri Kivu y’Amajyaruguru muri Congo bamaze kwicwa n’umutwe w’inyeshyamba zirwanira muri ako gace.
Amwe mu mago yatwitswe abagerageje kwirwanaho baricwa maze abagore n’abana barekeza mu ishyamba bahungisha amagara yabo.
Mu ishyamba aho bahungira naho ubuzima ntibuboroheye aho bamwe barwarirayo Malaria abandi bakaribwa n’inzoka z’ishyamba nkuko bitangazwa n’abamwe mu bayobozi muri ako gace.
Alex Byicaza umukuru w’Ishyaka ryitwa Innovative forces for Union and Congolise Democracy yavuze ko igice Abanyamulenge batuyemo cyagabweho ibiteri n’imitwe y’Inyeshyamba yatojwe bikomeye bafite intwaro zikomeye ».Ikinyamakuru cya chimpreports dukesha iyi nkuru kivuga ko igisirikare cy’Abanyamulenge cyagerageje kwirwanaho Kuwa 12 Kamena 2019 ariko biba iby’ubusa.

Amazu arimo gutwikwa


Kubera ubujura bw’inyeshyamba zibaga inka z’Abanyamulenge bahisemo gukora igisirikare cyabo ariko kitemewe muri Congo kuko kiramutse cyemewe cyahabwa ubushobozi ariko mu rwego rwo kwirindira umutekano bahisemo gukora igisirikare cyabo.
Byicaza akomeza avuga ko Inyeshyamba zarushije abaturage imbaraga n’ubwinshi ku buryo zishe abantu benshi ubu zikaba arizo zigenzura ibice byose byari bituwemo n’Abanyamulenge.
Byicaza yagize ati « Iyi Jenoside yateguwe irimo gukorerwa Abanyamulenge ».
Mu minsi ishize Ikinyamakuru Umusingi cyatangaje inkuru yavugaga uburyo inshyeshyamba zirimo kwica Abanyamulenge i Minembwe muri DR.Congo kandi zatojwe bikomeye ndetse bikavugwa ko zirimo na Red Tabara irwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Minembwe bivugwa ko ariho Inyeshyamba za Gen.Kayumba Nyamwasa zitoreza zigamije guhungabanya umutekano w’uRwanda.
Amakuru ariko avuga ko Inyeshyamba za Gen.Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afurika y’Epfo zari zaravuye i Minembwe kubera ko amakuru yari yamaze kumenyekana aho zitorezwa bityo zihindura ibirindiro byazo.Abanyamulenge bavuga ko izo Nyeshyamba ari Mai Mai na Red Tabara irwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre.
Amakuru aturuka i Minembwe aravuga ko Red Tabara yishyize hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro kugirango bagire imbaraga bakaba bamaze kwigarurira uduce twa Kibogobogo,Kabembwe,Mugono ,Rutabura,Nyagisozi ,Mugorore na Kavumu.
Abanyamulenge ubwoko bucye muri DR.Congo mu Majyepfo ya Kivu bavuga ko Akarere karimo kurebera Inyeshyamba zibakorera Jenoside.
Abanyamulenge biravugwa ko ari inshuti za Nkurunziza Perezida w’i Burundi ariko bikaba bivugwa ko kuba Gen.Kayumba atoreza ingabo ze mu gace kabo bishobora gutuma umubano wabo n’uRwanda utaba mwiza.
Ibi bishatse kuvuga ko Nkurnziza atazemera ko izi nyeshyamba zigera umupaka w’igihugu cye ashobora kujya kuzirwanya bityo bigateza intambara ikomeye mu Karere.
Mu isesengura duherutse kubagezaho Ikinyamakuru Umusingi cyavuze ko Nkurunziza naramuka agiye kurwanya Red Tabara n’uRwanda rukajya kurwanya FDLR na RNC na Uganda izajya kurwanya ADF kandi ibyo bihugu bifitanye amasinde muri iyi minsi ku buryo umubano wabyo utameze neza cyane cyane u Rwanda n’u Burundi na Uganda n’u Rwanda ku buryo bishobora guhurirayo bigakozanyaho.
U Rwanda ruherutse gusinya amasezerano na DR.Congo na Angola yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo bivuze ngo ubwo Abanyamulenge barimo gutabaza ko inyeshyamba zirimo kwica kandi zisatira u Burundi ishobora kuba intangiriro y’intambara.
Yashyizwe mu kinyarwanda na Rwego Tony
6,690 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
ITOHOZA:Uko Gakire yavuye muri Amerika aje kuba Umudepite akisanga I Mageragere byamenyekanye
Breaking News:William Ruto niwe utangajwe nka Perezida wa 5 wa Kenya,impamvu atsinze haravugwa Uganda
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply