Bamwe mu bayobozi ba Bank nkuru ya Uganda batawe muri yombi ,Museveni arakeka ko umuzigo wazanywe mu modoka yazanye amafaranga kuva aho akorerwa ari imbunda
— June 14, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka muri Uganda ni uko bamwe mu bayobozi ba Bank nkuru ya Uganda batawe muri yombi nyuma yo kubacyekaho ko bashobora kuba barakoze amafaranga yabo arenze ayo igihugu cyakoresheje.
Ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri Perezidansi witwa Lt Col Edith Nakalema niwe wari ukuriye umukwabu wo gufata abakozi ba Bank nkuru ,bakaba baje bagota inyubako ya Bank nkuru maze bamwe barafatwa kugirango basobanure umuzigo wazanywe mu ndege yazanye amafaranga ya Uganda aho akorerwa mu gihugu cy’uBufaransa.
Perezida Museveni yaketse ko uwo muzigo wazanywe mu ndege ushobora kuba urimo imbunda ariko amakuru akaba avuga ko hari bamwe mu bakozi ba Bank nkuru ya Uganda bakoresheje andi mafaranga arenga ayo igihugu cyari cyakoresheje bikaba bivugwa ko bari barengejeho Miliyari 9 maze baziguramo ibintu kugirango nibagera Uganda bazabigurishe babone ayabo bitamenyekanye.
Umukwabu kandi wari urimo ukuriye Chieftaincy of Military Intelligence [CMI], Internal Security Organisation [ISO] na Polisi isanzwe bakaba bafashe Miliyari 60 nk’ikimenyetso ko hari ibindi byinjijwe mu gihugu mu buryo butemewe ndetse habaho kunyereza imisoro ya Leta.



Umuzigo wanyuze ku kibuga cy’indege kuko indege yazanye amafaranga igeze ku kibuga cy’indege cya Entebbe hanyuma ababyihishe inyuma bari bashatse imodoka ya Bank nkuru ariyo yatwaye uwo muzigo ariko umuzigo uza kuburira mu mugi wa Kampala.
Bamwe mu bakozi ba Bank nkuru bafashwe harimo Dr. Barenzi wari wagiye mu gihugu cy’uBudage ariko amakuru akaba avuga ko atari u Budage ahubwo ari u Bufaransa ariho Uganda ikoreshereza amafaranga igihugu cyose gikoresha.
Nkuko bamwe muri Uganda badutangarije aya makuru baracyadukurikiranira andi makuru kumenya abandi bafashwe ndetse n’ibikoresho bimwe byari muri uwo muzigo ariko abamaze gufatwa bakaba bafungiye ku kicaro gikuru cya CMI kiba ahitwa Mbuya.
Muhungu John-Kampala
4,049 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply