umu amakuru- Mbabazi Christine wari inshuti ya Andrew Felix Kaweesi nawe yari yishwe Imana ikinga ukuboko umwe mu basirikare bamurinda araswa ukuguru | Umusingi

Mbabazi Christine wari inshuti ya Andrew Felix Kaweesi nawe yari yishwe Imana ikinga ukuboko umwe mu basirikare bamurinda araswa ukuguru

Please enter banners and links.

Amakuru aturuka muri Uganda ni uko umunyarwandakazi  Mbabazi Christine Umuhoza wari inshutiu ya Andrew Felix Kaweesi yari agiye kwicwa Imana ikinga ukuboko ubwo yari atwawe kwa muganga umwe mu basirikare bamurinda araswa mu kuguru.

Abantu batandukanye baravuga ko hashobora kuba hari umugambi wo kwica Mbabazi Christine cyangwa kumushimuta kubera amakuru afite y’abantu bishe Andrew Felix Kaweesi.

Imyaka igiye kuba 2 uyu mugore arinzwe n’abasirikare barinda Museveni kugirango hatazagira umwica dore ko inzego zishinzwe umutekano zigeze kurasana buri rwego rushaka kumurinda ariko bikavugwa ko polisi yari iyobowe na Muhangi wafashwe nyuma agafungwa ashinjwa kwica Kaweesi ariko nyuma mu rukiko ntibivugwe kubera impamvu z’umutekano we na Bosi we Gen.Kayihura nawe wafashwe agafyngwa nibo bashaka kumurinda ariko ibindi bigo nka ISO igira amakenga ko bashobora kumwica ibimenyetso afite byabishe Kaweesi bikabura iza kumurinda ibanza kurasana na polisi yanze kuhava.

Umusirikare warashwe mu bari baherekeje Mbabazi kwa muganga kwivuza

Urugo Mbabazi Christine Umuhoza araramo

Mbabazi asezera kuri nyakwigendera Kaweesi

Perezida Museveni akimara kubyumva yahise yohereza abasirikare ba SFC bamurinda baba aribo birukana abapolisi na ISO batangira kumurinda kuva icyo gihe kugeza uyu munsi.

Kuwa gatandatu nibwo nanone Mbabazi yarusimbutse ubwo LDU bazwi nka Loko difensi baje ku bitaro Mbabazi yari yagiye kwivurizaho ryitwa  Agali Medical Center riherereye Mutundwe ubwo baje bagasanga imodoka yari itwaye Mbabazi kwa muganga aho yari iparitse harimo umusirikare yicaye bamusaba imbunda igihe atangiye kwisobanura ko ari umusirikare baba bamurashe isasu mukuguru kw’ibumoso.

Aba bashaka kurasa Mbabazi Christine cyangwa kumushimuta bahise binjira mu bitaro babaza abaganga ngo umugore uzanywe hano n’abasirikare arihe?ariko abaganga n’abasirikare bamurinda bahise bamufungirana mu cyumba kimwe mu bitaro maze amasasu atangira kuvuga barasana.

Aba basirikare barinda Mbabazi Christine bari bambaye sivile kugirango badateza ikibazo mu bitaro baramutse baje bambaye imyenda ya gisirikare bafite n’imbunda ndetse n’imodoka baziyemo bari bayiparitse ahantu inyuma y’inzu kugirango idakanga abaturage ariho basanze Albert Hakiri bakamurasa.

Abantu babanje gutekereza ko hashobora kuba hateye umwe mu barwanya Leta ukomeye ariwe abasirikare barwana nawe wenda yinjiye mu bitaro kuko byari byakomeye nkuko bamwe mu baturage babibwiye ikinyamakuru cya Bukedde cyo muri Uganda.

Twabubutsa ko ndrew Felix Kaweesi yishwe mu mwaka wa 2017 mu kwezi kwa 3 avuye iwe mu rugo mugitondo agiye ku kazi ,araswa amasasu 37 n’uwamurindaga ndetse n’umushoferi we nabo baricwa.

Havuzwe byinshi mu itangazamakuru rya Uganda n’iryo mu bindi bihugu ndetse hafashwe abantu benshi abandi baricwa ndetse hafungwa abapolisi benshi ku buryo hari umugabo witwa Rasta wavuze uko umugambi wo kwica Kaweesi wakozwe nabari bawurimo.

Ubu Mbabazi Christine Perezida Museveni yategetse ko yongererwa abashinzwe kumurinda kugirango atagira icyo aba ,bivugwa ko Mbabazi yigeze guhura na Museveni amuha Flash disk iriho amajwi y’abantu bishe Kaweesi ariyo mpamvu agomba gucungirwa umutekano.Mbabazi Christine azarindwa kugeza ryari?.

Muhungu John-Kampala

6,834 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.