U Rwanda, RDC na Angola bigiye gufatanya kurwanya imitwe yitwaje intwaro harimo na RNC ya Gen.Kayumba na Uganda izarwanya ADF,Burundi irwanye Red Tabara
— June 3, 2019
Please enter banners and links.

Imitwe yitwaje intwaro ishobora guteza ikibazo gikomeye mu Karere ,U Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola, byashyize umukono ku masezerano ashyiraho ihuriro ry’ibi bihugu bitatu rizafasha mu guhangana n’ibibazo birimo umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Mu gihe ibi bihugu byasinyaga amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro na Uganda yavuze ko ishaka kujya kurwanya inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda zari ziyobowe na Mukulu ubu ufungiye Luzira muri Uganda.
Abasesenguzi bavuga ko Congo ishobora kongera guhura n’ibibazo kuko Uganda n’uRwanda bamaze iminsi bashyamiranye ,hakaba hibazwa ingabo z’ibihugu byombi n’izihurira muri Congo ntibizongera bikamera nk’igihe cya Kisangani?.
Hari abandi bavuga ko Perezida Tshisekedi ashobora kuba yaraje kuri misiyo y’intambara irimo gututumba mu Karere akaba ubu arimo gukina umukino ukomeye ushobora guteza ibibazo mu Karere.Ikindi u Burundi nabwo burashaka kujya kurwanya inyeshyamba za Red tabaro nazo ziri muri Congo kandi u Burundi bukaba
Iyi nama yabereye i Kinshasa, aho aba bayobozi bagiye no guherekeza mu cyubahiro uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Etienne Tshisekedi, umaze imyaka ibiri apfiriye mu Bubiligi.

Akarere k’ibiyaga bigari gakomeje kugarizwa n’ibibazo by’imitwe iteza umutekano muke yiganjemo iyikambitse mu mashyamba ya RDC nka FDLR, ADF n’iyindi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa RDC, byatangaje ko Perezida Tshisekedi, Kagame na Lourenço, baganiriye ku bibazo by’umutekano, ubukungu ndetse no kwinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Mu itangazo ibi bihugu byashyize ahagaragara, aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku ngingo zirimo iterambere n’ubufatanye mu rwego rw’akarere; by’umwihariko ku kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.
Nyuma y’ibyo biganiro bemeranyije ku ngingo eshatu zirimo ko bijyanye n’ikibazo cy’umutekano, “biyemeje kongerera imbaraga ihuriro rya Congo-Angola-Rwanda (CAR), aho rizahuza n’abandi bakuru b’ibihugu by’akarere mu gushakira hamwe uburyo bwo kurandura imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo n’ahandi hamwe n’ibindi bibazo bijyanye n’umutekano w’ibihugu.”
Biyemeje kuvugurura inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari, kagizwe n’ibihugu 12 ari byo; Angola, Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika ya Congo, RDC, Kenya, Uganda, Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudan, Tanzania na Zambia.
Ku bijyanye n’iterambere n’ubufatanye mu karere, biyemeje gushyira imbaraga mu mubano ushingiye ku bukungu n’ubucuruzi ndetse no gusana inzira ya gari ya moshi Kolwezi-Dilolo igera Benguela muri Angola.
Mu myaka isaga 20 ishize, amashyamba ya RDC yahindutse indiri y’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Muri manda ye y’imyaka itanu, Perezida Tshisekedi yitezweho kuzahura umubano w’igihugu cye n’u Rwanda by’umwihariko ku kongera imbaraga zo kwambura intwaro aba barwanyi no gutanga umusanzu mu gucogoza ibikorwa by’abashaka kuruhungabanya banyuze muri RDC.
Mu mpera za Mutarama 2019, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro nshya zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bari ku ruhembe rw’umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5 cyangwa RNC, wisuganyiriza mu mashyamba ya RDC ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
RDC iherutse guha u Rwanda abantu babiri bari bakomeye muri FDLR inzego z’umutekano z’iki gihugu zafashe, barimo Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.
Bafashwe bavuye muri Uganda mu nama ku bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hamwe na RNC.
3,625 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
ITOHOZA:Uko Gakire yavuye muri Amerika aje kuba Umudepite akisanga I Mageragere byamenyekanye
Breaking News:William Ruto niwe utangajwe nka Perezida wa 5 wa Kenya,impamvu atsinze haravugwa Uganda
Abantu babiri baguye mu gitero i Nyamagabe cyagabwe n’inyeshyamba za FLN
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply