Majyambere Silas yabonetse mu rubanza aregwamo na Jean Pierre Bemba nyuma yo guhamagazwa ahatazwi kandi afite n’ibindi bibanza birimo amakimbirane Rusizi
— June 3, 2019
Please enter banners and links.

Majyambere Silas umunyemari wamenyekanye cyane mu Rwanda ariko ukunda kwebera mu Mujyi wa Kampala wari wahamagajwe ahatazwi n’Urukiko rw’Ikirenga ngo azitabire inama ntegurarubanza mu rubanza aregwamo na Jean Pierre Bemba hamwe na Dunia Bakaran, yageze aho araboneka agena umuhagararira.
Urukiko ruhamagaza umuntu ahatazwi iyo rwabuze aho atuye haba mu Rwanda no mu mahanga kandi akenewe cyane mu rubanza.
Hashize igihe abanyamigabane ba Société d’Exploitation Agricole du Rwanda (E.A.R Ltd) bari mu nkiko bapfa ibibanza by’iyo sosiyete biherereye mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.
Ibyo bibanza ni umutungo wa sosiyete EAR yatangiye mu myaka ya 1990, igatangizwa na Bemba Saolana se wa Jean Pierre Bemba wabaye Visi Perezida wa RDC, Majyambere Silas, umuvandimwe we Ngendahimana Ezechiel n’abandi banye-Congo.
Mu banyamigabane b’iyo sosiyete haje kuzamo ibibazo barashwana, bamwe bavuga ko ibibanza ari ibyabo abandi bakabihakana kugeza ubwo bigeze mu Rukiko rw’Ikirenga.
Muri Gashyantare uyu mwaka Urukiko rw’ikirenga rwahamagaje Majyambere Silas ahatazwi ngo azitabire inama ntegurarubanza yabaye kuwa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019.
Urukiko rw’Ikirenga rwahamagaje Majyambere nyuma y’uko uwamwunganiraga mu mategeko Me Munderere Léopold agaragaje ko umukiliya we badaheruka kuvugana kuko atazi aho aherereye.
Mu nama ntegurarubanza yabaye kuri uyu wa Gatanu, Me Munderere yaje ahagarariye Majyambere, avuga ko noneho bavuganye akamuha ububasha bwo gukomeza kumuhagararira mu rubanza.
Ababuranyi bose basobanuriwe uko urubanza ruteye, abafite ibimenyetso bituzuye basabwa kubishaka bakabishyira mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko, nyuma bakazamenyeshwa umunsi w’indi nama ntegurarubanza ari nayo izagena niba urubanza ruzakomeza cyangwa ababuranyi bashobora gukemura ibibazo bafitanye hatabayeho urubanza.
Majyambere ubwo aheruka mu Rwanda mu mwiherero w’abayobozi yemereye Perezida Kagame ko azubaka hotel y’inyenyeri 5 I Rusizi ariko kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi ntayo arubaka.
Ikinyamakuru Umusingi mu nkuru kigeze gusohora nyuma y’igihe cyari kibaye kirekire Majyambere atubaka hotel I Rusizi twabajije Meya wariho icyo gihe avuga ko ikibanza Majyambere yashakaga kubaho hotel kirimo amakimbirane .
8,082 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply