Haratutumba intambara hagati ya Uganda n’uRwanda nyuma yo guhuruza Abambasaderi 9 igihe cyo guha u Rwanda umurambo ?
— May 30, 2019
Please enter banners and links.

Nkuko bimaze igihe bivugwa mu bitangazamakuru ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi u Rwanda na Uganda havugwamo ibibazo bikomeye bya politiki.
Hari abakoze isesengura ndetse n’Ikinyamakuru Umusingi basanga ibibazo bivugwa hagati y’ibihugu byombi bishobora kurangirira mu ntambara.
Ejobundi Uganda yahaye u Rwanda umurambo w’umunyarwanda warashwe n’inzego zishinzwe umutekano ubwo yari afite magendu nkuko byavuzwe ariko ku rupfu rw’uyu mugabo hakaba haravuzwe byinshi ku mpande zombi.
Tutaravuga ku byagiye biba mbere na cyera aho ibihugu byombi byigeze kurasana muri Zaire ubu yahindutse DR.Congo.
Icyo gihe Perezida Museveni yavugiye ku bitangazamakuru ko mu muco w’Abahima bagira ikintu kitwa guhora ati n’iyo hashira imyaka 20 bashyirwa babikoze ,ubu hakaba hari abibaza niba igihe cyo guhora ari iki bikabayobera.Hashize igihe havugwa ibibazo bya politike hagati y’ibihugu byombi kugeza ubwo u Rwanda rufunze imipaka igikorwa cyavuzweho byinshi ku mpande zombi ndetse n’amahanga ko atari byiza gufunga imipaka kuko hari abari batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka kandi benshi.
U Rwanda rwashinjaga Uganda guhohotera Abanyarwanda babafunga abandi bakicwa urubozo ndetse abandi bakagarurwa barakubiswe ariko ibyo Uganda ikabihakana ikavuga ko abafatwa baba bagiye kuneka.
Ikindi u Rwanda rushinja igihugu cya Uganda gukorana n’abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda nka RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afurika y’Epfo ndetse Perezida Museveni akaba yaremeye kumugaragaro ko yahuye n’abayobozi muri RNC ariko avuga ko yahuye nabo atabigambiriye ndetse avuga ko bamusabye ubufasha .
Bamwe mu basesenguzi ba politiki tutaribuvuge amazina yabo kubera ko babidusabye bavuga ko nyuma y’igikorwa giherutse kuba cyo kurasa abantu bageragezaga kwambuka umupaka bafite magendu bagashaka kurwanya inzego zishinzwe umutekano bakarasamo 2 umwe w’umunyarwanda wahise apfa umugande agapfa nyuma bishobora kuba imbarutso y’intambara.
Havuzwe byinshi bitandukanye ndetse inzego zimwe zikavuguruzanya ariko ku ruhande rw’uRwanda bikaba byaravuzwe ko abarashwe abo bari kumwe babakuruye babajyana muri Uganda ,mu gihe Uganda ivuga ko abarashwe barasiwe ku butaka bwa Uganda.
Umurambo w’umunyarwanda ntiwagombaga kuguma muri Uganda bityo hakaba harabayeho kugarura umurambo bakawushyikiriza u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko ariko muri uwo muhango Uganda ikaba yarazanye Abambasaderi 9 mu rwego rwo kwerekana ko u Rwanda ruhawe umuntu warwo warasiwe muri Uganda bivuze ko bashobora kurega muri UN ,Leta ikishyura amafaranga menshi cyane.
Bikiri aho u Rwanda narwo rugasaba Uganda kuruha Abanyarwanda bafungiye muri icyo gihugu ariko bafungiwe ahantu hatazwi ndetse hakaba hari n’abandi 2 baherutse gufatwa ariko kugeza ubu ntiharamenyekana aho bafungiye.
U Rwanda se ruzakomeza ruceceke ruzi ko rufite abanyarwanda bafatiwe muri icyo gihugu ariko batazi aho bafungiwe kandi rufite Ambasade muri icyo gihugu ?aho niho abantu bavugira ko hatutumba intambara ikomeye hagati y’ibihugu byombi .
Mu minsi ishize havugwaga amakuru ko Ambasade y’uRwanda muri Uganda ishobora gufungwa ariko bikaba bitaravugwa kumugaragaro ariko bikiri aho Museveni akaba yarahaye umuryango w’uwarashwe agapfa wa Uganda Miliyoni 10.
Uyu munsi nabwo havuzwe ko hafashwe umusirikare ukomeye muri Uganda bamushinja kunekera u Rwanda bityo bikaba bikomeje gutera abantu impungenge z’ibibazo bidashira kimwe kivaho ikindi kiza cyaba kitararangira hakaba haje ikindi ku buryo abantu batangiye gukeka ko noneho bishobora kurangira ibihugu byombi birwanye intambara.
Muhungu John –Kampala
9,627 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply