Ese Abanyamulenge bashyigikiye Gen.Kayumba Nyamwasa? Ingabo kabuhariwe hibazwa aho zatorejwe zibamereye nabi
— May 22, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru avugwa mu gihugu cya DR.Congo n’Ingabo bivugwa ko zatojwe bihambaye ariko hataramenyekana aho zatorejwe zikomeje kugaba ibitero mu bice byo mu Minembwe bituwe n’Abanyamulenge byegereye igihugu cy’u Burundi.
Izi ngabo biravugwa ko zishobora no gufata ikibuga cy’indege cya Minembwe.
Abatuye mu Minembwe kuri uyu wa Gatatu babwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko imirwano yatangiye muri Werurwe ariko ko yakajije umurego muri iyi minsi by’umwihariko mu ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Bivugwa ko inyeshyamba z’Abarundi, Red- Tabara na Mai- Mai bishyize hamwe mu kurwanya Abanyamulenge. Izi ngabo ziri gusenya no kwangiza inzu n’imitungo y’Abanyamulenge mu duce twa Mibunda, Tulambo na Mabunde no kuzirika abantu akandoya.
Umwe mu Banyamulenge utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ Inyeshyamba zaratuzengurutse. Zishaka kufata ikibuga cy’indege cya Minembwe kiri mu Kiziba kugira ngo zibone ibikoresho n’abarwanyi.”


Ingabo zirasa Abanyamulenge


Undi muturage yavuze ko izi ngabo bigaragara ko zatojwe bikomeye kuwa 21 Gicurasi zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Col. Shyaka Nyamusaraba biri mu Minembwe.
Uyu Col. Nyamusaraba azwi ho ko ari umuyobozi w’Ishami ry’Inyeshyamba zitwa Gumino, izi zikaba zigizwe n’abafite inkomoko mu Rwanda ndetse n’Abanyamulenge.
Chimpreports ivuga ko Gumino ari inshuti z’akadasohoka ku butegetsi bw’u Burundi ariko ikaba yanga urunuka u Rwanda.
Nyamusabara aragabwaho ibitero mu gihe afatwa nk’intwari ku Banyamaulenge.
Izi nyeshyamba ziramutse zifashe iki kibuga cy’indege byaba ari ubutumwa kuri Leta ya Bujumbura iyobowe na Pierre Nkurunziza.Izi nyeshyamba zatumye abantu batekereza niba koko Abanyamurenge bashyigikiye Gen.Kayumba ufite umutwe witwa RNC ?.
Abandi bitewe n’ibikoresho izi nyeshyamba zerekanye zifite batangiye gutekereza ko hashobora kuba hagiye gutangira intambara ikomeye mu Karere dore ko n’ubusanzwe umubano w’ibihugu bimwe utameze neza nka Uganda n’uRwanda bisigaye birebana ayingwe ndetse n’uRwanda n’uBurundi nabyo ni uko.
11,944 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
1 Comment
ntabwo abanyamurenge bashigikiye kayumbu rwose nkuko murwanda tuhafite imiryango ni nshuti ntanimpamvu yokuja munzira zogusenya urwanda nkuko natwe twagize uruhare mukurwubaka,naho abarinyuma yibibera iwacu ntamahoro bazagira kandi bizabagiraho ingaruka naho gupimira imbaraga zagisirikare kubaciles nukwikirigita ugaseka nubwo abanyamurenge arintwari bizwi…gusa amatekeka azahindunka tuvimahanga twubake igihugu cacu.