Col. Byabagamba yavuze ko amaze imyaka irenga itatu akorerwa iyicarubozo muri gereza
— May 22, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi ubwo Col. Byabagamba na bagenzi be, Rtd. Brig. Gen Frank Rusagara na Kabayiza Francois bagezwaga mu rukiko rw’ubujurire rwa gisirikare, umwunganira mu mategeko yatangaje ko umukiriya we afungiye mu kato bityo ko iryo yicarubozo nta bundi buryo ryahagarara atari ukumufungura by’agateganyo.
Mu mwaka wa 2016, nibwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Col Byabagamba gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, bagenzi be, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na we ahamwa n’ibyaha byose yashinjwaga ahanishwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Demob Sgt Kabayiza Francois we yahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.
Col Tom Byabagamba muri uyu mwaka wa 2016, yahamijwe icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda, arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Brig. Gen Frank Rusagara n’umwunganira mu mategeko


Kabayiza Francois

Col. Tom Byabagamba
Col. Tom Byabagamba wagejejwe mu rukiko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2019, yambaye impuzankano ya gisirikare mu gihe bagenzi be bari bambaye umwambaro w’icyatsi, yunganiwe na Me Gakunzi Vallerie, wanamusabiye kuba yafungurwa by’agateganyo.
Ashingiye ku ngingo ya 105, yo mu gitabo cy’amategeko y’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, Me Gakunzi Vallerie yasabye ko umukiriya we afungurwa by’agateganyo, ko iyi ngingo iteganya ko bishobora gusabwa aho iburanisha ryaba rigeze hose.
Aha niho Me Gakunzi yahereye agaragaza ko ubusabe bwe bushingiye ku kuba umukiriya we [Col Byabagamba] ngo agiye kumara imyaka itatu afungiwe mu kato.
Yavuze ko Col Byabagamba afungiye mu kato, aho atemerewe kugira uwo kuvugana nawe kandi ngo urukiko rutarigeze rubitegeka. Me Gakunzi yavuze ko iri yicarubozo nta kindi cyarihagarika kitari ugufungurwa by’agateganyo kw’umukiriya we.
Col Byabagamba ubwo yahabwaga umwanya, yunze mu rya Me Gakunzi, asaba gufungurwa by’agateganyo, ko igihe amaze afungiye mu kato byagize ingaruka ku buzima bwe.
Yavuze ko nk’uko abahanga babivuze ko ‘gushyirwa mu kato bigira ingaruka ziruta izo kunywa itabi’ na we ngo byamugizeho ingaruka, ku buryo ubu ngo arwaye umugongo, akaba asabwa gukora imyitozo ngororamubiri.
Umushinjacyaha yavuze ko abajuriye [Byabagamba, Rusagara na Kabayiza] batigeze bagaragaza impamvu z’ubujurire, ko kuvuga ko ujuriye ntugaragaze icyo ujuririye bidahagije.
Umushinjacyaha yababwiye ko niba batari biteguye guhita batanga impamvu z’ubujurire, bagombaga kuzitanga mu gihe cy’ukwezi, ibintu batishimiye na gato, bavuga ko ‘Impamvu bayitanze bagaragaza ko batemeye imyanzuro y’urukiko’.
Me Gakunzi yasabye urukiko kudaha agaciro iyi mpamvu yatanzwe n’ubushinjacyaha buvuga ko ubujurire bw’umukiriya we bwataye agaciro.
4,890 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply