Inkuru ibabaje aho abana b’impanga ba Minisitiri Kibuule baguye muri Pisine barapfa (Amafoto)
— May 15, 2019
Please enter banners and links.

Muri Uganda haravugwa inkuru ibabaje y’abana babiri b’impanga baguye mu rwogero rwo hanze bakunda kwita Swimming Pool cyangwa Piscine mu ndimi z’abazungu bakaba bashyungurwa uyu munsi.Aba bana ise akaba ari Minisitiri muri Leta ya Museveni akaba yitwa Kibuule .
Amakuru y’urupfu rw’izo mpanga avuga ko umwana umwe yaguye muri Piscine abo mu nzu batamubonye mugenzi we arabibona ajya kurunguruka kureba aho agiye nawe agwamo bombi barapfa.
Abantu banenze Minisitiri Ronald Kibuule wubatse piscine mu rugo mu rwego rwo kwerekana ko ageze ku rwego rw’abaherwe ariko yibagirwa kugura icyo bita swimming protector kuko ngo iyo aza kuba ayifite abo bana baba batarapfuye.
Minisitiri Kibuule yagaragaye n’agahinda kenshi cyane avuga ko ubu ibyo akora byose agiye gukorera ijuru kugirango azasangeyo abana be.

Ababyeyi b’abana b’Impanga bapfuye (Bicaye )






RIP
Ariko abakozi bakora muri urwo rugo n’abandi bahabaga bakaba bafashwe barafungwa kuko hacyekwa ko wenda hashobora kuba hari ababyihishe inyuma kuko muri icyo gihugu cya Uganda ubugizi bwa nabi buri ku rwego rwo hejuru ndetse bikomoka muri politike .
Minisitiri Ronald Kibuule akaba yari atuye ahitwa Mbalala mu Karere ka Mukono abana bapfuye bakaba bitwaga Waswa na Kato bakaba bari bafite imyaka 2.
Ise w’abana yari atari mu rugo ariko nyina Nalongo izina ry’umugore wabyaye impanga witwa Fortunate Andinda Kibuule yari mu nzu
Rogers Sseguya ukuriye polisi muri ako Karere ka Mukono akaba yavuze ko hari abantu bamaze gufatwa kugirango hakorwe iperereza ku rupfu rw’abana bapfuye b’Impanga.
Muhungu John-Kampala
4,263 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply