Abaturage bahangayikishijwe n’umwijima uba mu Mugi wa Karongi kubera amatara yo kumuhanda ataka
— April 30, 2019
Please enter banners and links.

Abaturage mu Mugi wa Karongi bahangayikishijwe n’umwijima ninjoro kubera amatara yo kumihanda ataka bakavuga ko bibabangamiye mu buryo butandukanye.
Umwe mu bacuruzi bacururiza mu Mugi wa Karongi utarashatse ko amazina ye atangazwa aherutse gutangariza Ikinyamakuru Umusingi ko babangamiwe n’umwijima uba mu Mugi kubera amatara yo kumihanda ataka ati “Mwatubarije abayobozi impamvu amatara yo ku mihanda ataka tukamenya aho ikibazo kiri kuko wagirango n’imitako bashyize ku mihanda kandi agomba kwaka ninjoro”.

Amatara yo ku mihanda

Umujyi wa Karongi

BAGWIRE Esperance,Visi Meya ushinzwe ubukungu

NDAYISABA François,Meya w’Akarere ka Karongi
Ikinyamakuru Umusingi koko cyagiye kureba niba ayo amatara mu Mugi wa Karongi ataka maze dusanga koko ataka duhita dushaka kubaza Meya w’umugirije ushinzwe ubukungu w’Akarere ka Karomgi witwa Bagwire Esperance maze atubwira ko barimo gushaka uwo baha isoko ryo kujya ayatunganya mu gihe amatara yagize ikibazo.
Umwija mu mugi ushobora guteza umutekano mucye ku buryo abagizi banabi bashobora guteza ibibazo bakaba bakwiba abacuruzi bitwaje umwijima mu gihe imigi myinshi mu Rwanda iba yaka mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaturage.
Twari twabanje kubaza Meya w’Akarere ka Karongi tumwoherereza ubutumwa bugufi kuri Telephone ye nyuma yo kumuhamagara ntiyitabe ndetse n’ubutumwa bugufi ntiyabusubije.
3,798 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply