Perezida Magufuli yagaragaye akusanya amaturo mu misa biteza kutumvikana bamwe bati n’ukwisuzuguza abandi bati yicisha bugufi
— April 30, 2019
Please enter banners and links.

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yagaragaye akusanya amaturo mu rusengero bamwe bamugaya ko Perezida adakwiye kugaragara akusanya amaturo kuko bigaragara nabi kubera ko izindi nsengero zishobora kugira ishyari cyangwa n’abantu bakaba bacyeka byinshi .
Abandi byabashimishije bavuga ko ari ubushake bwe kandi bigaragaza ko ari umuntu wubaha Imana kandi wicisha make .
Amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Perezida Magufuli akusanya amaturo yifashishije ibase, ubwo yari yitabiriye umuhango w’iyimikwa ry’umwepisikopi wa Diyosezi Gaturika ya Mbeya, Nyir’icyubahiro Gervas Nyasionga.
Ni misa yari yitabiriwe n’ibihumbi by’abakristu gaturika b’iriya Diyosezi.
Ubwo yagezaga ijambo kuri bariya bakristu, Perezida Magufuli usanzwe ari n’umuyoboke wa Kiliziya Gaturika yahishuye ko yigeze kugira inzozi zo kuba umupadiri bikarangira zitabaye impamo.


Ati” Nkiri umwana muto, mu by’ukuri nifuzaga kuba umupadiri cyangwa musenyeri. Gusa sinzi uko byangendekeye, kuko nananiwe no kuba umukategiste. Iyo numvise nka korali iririmba, umutima wanjye usubira muri ibyo bihe . Bintera kwibaza aho nakosheje. Mwe abapadiri mbagirira ishyari, kuko nifuzaga kuba umwe muri mwe.”
Perezida Magufuli yashimiye abakristu bitabiriye iriya misa yabereye kuri Stade ya Mbeya, asaba ko abashinzwe kubara amaturo bamenya niba bayabaze neza uko bikwiye.
Amagambo y’umukuru w’igihugu cya Tanzania yakoze ku mitima abari bitabiriye iriya misa, cyo kimwe n’abbonye videwo ye akusanya ariya maturo.
4,744 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply