U Burundi buvuga ko bwashyikirije u Rwanda inyeshyamba zirurwanya bwafashe
— April 30, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru ava mu Gihugu cy’Uburundi avuga ko kuri uyu wambere taliki ya 29 Mata 2019 iki Gihugu kiri kumwe, n’abagize inama y’umuryango w’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari, abayobozi ba MONUSCO, abahagarariye umuryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika SADEC bashyikirije u Rwanda inyeshyamba zirurwanya zafatiwe ku butaka bw’Uburundi.
Mu nyeshyamba bivugwa ko zahawe u Rwanda harimo Pascal Uwimana, Claude Hategekimana, Jean Claude Harerimana, Jean Pierre Tuyizere, Emmanuel Hagenintwari, Éric Ntegerejimana na Slt Albert Havugimana uzwi nka “Prof”.
Sos Media dikesha aya makuru ivuga ko polisi y’Uburundi yemeza ko izi nyeshyamba zahungiye mu Burundi nyuma yuko zari zineshejwe n’igisirikare cy’u Rwanda.
Izi nyeshyamba zafashwe kuwa 8 Mata 2019 SOS Media ikavuga ko babanje gufungwa ku biro bya polisi bya komini Mabayi iminsi itatu mbere yo kujyanwa ku biro by’iperereza rya Gisirikare i Bujumbura.
Aya makuru yemezwa na Anicet Saïd umujyanama muri Leta y’Uburundi uvuga ko Igihugu cye kitifuriza inabi iyo ariyo yose u Rwanda.
Izi nyeshyamba zafatanywe intwaro zirimo imbunda zo mu bwoko bwa Kalachnikov 5 na radiyo imwe ikoreshwa mu itumanaho ry gisirikare.

izi nyeshyamba bivugwa ko ari iz’umutwe wa FLN ushamikiye ku ishyaka rya MRCD riyobowe na Rusesabagina Paul uba mu gihugu cy’Ububiligi. Izi nyeshyamba ngo zitorezaga muri RDC mu mutwe uyobozwe n’uwitwa Ramadhan bakaba baraturutse aho bitoreza binjira mu Rwanda ari naho bakubiswe n’ingabo z’u Rwanda bagahungira i Burundi.
Mu minis ishize hagiye hagaragara inkuru nyinshi zavugaga ko hari inyeshyaba zivuga i Kinyarwanda zahungiye i Burundi ariko hari hataramenyekana umwirondoro wazo.
Inzobere z’akanama k’umuryango wabibumbye gashinzwe umutekano ku Isi gaherutse kugaragaza raporo ivuga ko muri RDC hitorerza ingabo zo muri P5( Impuzamashyaka arwanya Leta y’u Rwanda) izo nyeshyamba zikaba ziyobowe na Kayumba Nyamwasa wo mu ishyaka RNC naryo ribarizwa muri P5. Gusa muri iyi Raporo havugwamo ko ubufasha bunini bw’izi nyeshyamba buturuka mu Burundi.
Aya makuru ntacyo u Rwanda rurabivugaho kuko twashatse kuvugana n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe avuga ko nawe yabibonye ku mbugankoranyambaga ariko ko ntakuri kwabyo aramenya.
Source:Rwandanziza.rw
6,090 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply