Umuzamu wishe umuganga umaze igihe yaraburiwe irengero umurambo uwuhisha mu cyobo cy’imyanda yafashwe ariko icyo yamujijije kiratangaje
— April 23, 2019
Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda hamze iminsi havugwa inkuru y’umuganga w’umukobwa wari ukiri muto witwa Agaba Cathy wakoraga ku bitaro bya International Hospital Kampala (IHK) igihe yaraburiwe irengero.
Kuwa 22 Mata 2019 nibwo umuzamu Ronald Ken Obongo warindaga igipangu muganga Agaba yabagamo yafashwe akekwaho kuba azi irengero rya Agaba.
Uyu muzamu Ronald Ken Obongo yahise ahunga akimara kwica Dr.Agaba ahungira ahitwa Apac ariho yafatiwe ndetse bamusangana Televiziyo ya Agaba n’ikarita ya bank ndetse na mikoro za radio byose abifite.
Bakimara kumufata kubufatanye bwa CMI na Polisi bamuzanye aho yakoraga hitwa Muyenga muri Kampala maze avuga ko ariwe wishe Dr.Agaba Cathy amuziza ko yakundaga kumurega kuri Bosi we ko arangara ku kazi.

Umuzamu Ronald Ken Obongo wishe Dr.Agaba

Dr.Agaba Cathy

Dr.Agaba yashyinguwe
Yabwiye inzego zishinzwe umutekano ko Dr.Agaba ukomoka muri Mbara ko yajyaga ava ku kazi agasanga umuzamu yataye akazi yagiye akabura umukingurira bikaba ngombwa ko ahamagara nyiri nzu kugirango abone uko yinjira mu gipangu bikaba aribyo byarakaje Ronald Ken Obongo atangira gutekereza uburyo yamwica.
Yavuze ko yamwishe amunize arangije afungura umwobo uba warateganirijwe imyanda ituruka mu gipangu cyose (septic tank)aragifungura amujugunyamo.
Umuvugizi wa Polisi muri Kampala n’inkengero zayo witwa Patrick Onyango akaba yabwiye itangazamakuru ko abaturage batangiye gucyeka umuzamu Ronald Ken Obongo kubera ko yahise atoroka ku kazi yakoraga bituma bamushakisha bamufatira ahitwa Apac mu Majyaruguru ya Uganda ariho yagiye kwihisha ariko ahageze yemera ko ariwe wamwishe amunize arangije yereka Polisi na CMI aho yajugunye umurambo wa Dr.Agaba.
Obongo ubu akaba afungiye kuri Polisi ya Kabalagala hamwe n’undi musore w’Umunyamerika witwa Andrew Ntambi wakundanaga na Dr.Agaba wari warafashwe amakuru ya Dr.Agaba akimara kumenyekana ko yaburiwe irengero ndetse bakaba bari bamaze iminsi batandukanye bivugwa ko bashwanye.
Hari abatangiye gucyeka ko umuzamu yaba yarahawe amafaranga n’uyu muhungu w’umunyamerika ariko ukomoka muri Uganda Andrew Ntambi kugira amwice.Ise ubyara Dr.Agaba witwa Fred Rutagumba akaba yavuze ko adafite ubushobozi bwo guca urubanza rw’umuntu wamwiciye umwana ariko ati « Namaze kumva ko umwana wanjye yaburiwe irengero nahise numva ko yishwe ntakindi none ko umwana wanjye baramwishe ».
Muhungu John-Kampala
7,291 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply