umu amakuru-  Bakatiwe urwo gupfa I Burundi bakizwa n’imyigaragambyo y’abafungwa baratoroka bagaruka mu Rwanda none yaburiwe irengero. | Umusingi

wooden gavel on wooden table, on brown background  Bakatiwe urwo gupfa I Burundi bakizwa n’imyigaragambyo y’abafungwa baratoroka bagaruka mu Rwanda none yaburiwe irengero.

Please enter banners and links.

wooden gavel on wooden table, on brown background

 

Umugabo witwa Munyakazi Simon yari atuye Kabeza ariho y’ubutse inzu ye ariko ubu avuga ko iyo nzu yagurishijwe n’umugore bari barashakanye witwa Muhongayire Olive.

Simon yaje aho Ikinyamakuru Umusingi gikorera I Remera kugirango kimufashe kumuvuganira akarengane yagize nibwo yatangaje inkuru yose uburyo yagiye I Burundi bakabakatira urwo gupfa bagakizwa n’imyigaragambyo y’abafungwa .

Yarabanje aracira ariruhutsa yitegereza umunyamakuru mu maso aramubaza ati inkuru yanjye wayandika?undi nayandika ako kanya Simon yatangiye kurira amarira agwa hasi.

Umunyamakuru byaramuyobeye kubona umugabo mukuru uri mu myaka 50 na arira imbere y’umunyamakuru ukiri muto ugereranije na Simon .

Simon yahise abwira umunyamakuru ati “birambabaza iyo mbona ngenda ncubikisha kandi mfite inzu yanjye”.

Uko Byatangiye

Simon avuga ko yajyaga acuruza ibicuruzwa bitandukanye abikura Kampala abizana I Kigali aza guhura na Muhongayire Olive barakundana ndetse uyu mugore we avuga ko ariwe wamugurishirije inzu yajyaga ajya kumusura I Kampala.Byageza aho umukobwa aratwita biba ngombwa ko bakora ubukwe barasezerana.

Bagiye gutura Kabeza mu Mujyi wa Kigali aho Simon yaje kubona ikibanza arakigura arangije kwishyura yifatira agakoresho kabumba amatafari atangira ubwo gukata urwondo abumba amatafari ari kumwe n’umugoire we.

Simon yagize ati “amafaranga yaranshiranye nza kubona akazi I Burundi ndagenda inzu irangiye isigaje gukinga gusa ibindi byose byararangiye”.

Nageze I Burundi ndakora nkajya noherereza umugore amafaranga kugirango agure inzugi n’ibindi bisabwa kugeza ubwo nafashwe bakeka ko ndi mu bajura bari bafashwe biba Bank baradufunga.

Kubera ko abo bantu bibye sinarimbazi nabonye banjyana aho bari bafungiye mbabajije bambwira ko babafashe biba bank ,nanjye babanshyiramo gutyo batujyana muri gereza bamaze kudukatira urwo gupfa ,uko niko Simon aganira.

Leta y’Uburundi yaje kubakura muri Gereza abanyururu barahaguruka bakora imyigaragambyo bafata imihoro n’amacumi n’ibindi bikoreshwa mu kwica barahagarara bati aba bantu barashaka kubicira iki?niba baribye icyo nicyo mubaziza?bati abishe Abatutsi cyangwa Abahutu ko bafungiyemo hano ko ntacyo mwabatwaye?.

Leta yabonye bikomeye ihitamo kubatandukanya bagatwara umwe muri gereza iri kure yiyindi n’undi bakamujyana mu yindi gutyo barabatandukanya.

Umugore wa Munyakazi Simon witwa Muhongayire Olive avuga ko yageze igihe aramubura aho yakoraga baramwirukana abana Babura icyo kurya ndetse bagombaga no kujya kwiga ahitamo kugurisha inzu kugirango afashe abana babone ikibatunga.

Simon avuga ko yageze muri Gereza atangira gucuruza kuko muri gereza z’I Burundi gucuruza biremewe kugeza ubwo yahamagaye umugore we ajya kumusura akajya amuha amafaranga yo gutunga urugo.

Simon ati rimwe nabwiye mushiki wanjye ko amfashiriza umugore amuha Amadorari ibihumbi bibiri na Simon umukoresha we yaramusuye amusigira igihumbi cy’Amadorari nayo ayaha umugore yiyongera ku yo mushikiwe yari yamuhaye kuko umugore yari yabwiye Simon ko abonye Amadorari ibihumbi bitatu agakora Cyenkayori (ahagarishirizwa ibijyanye n’ubwubatsi)ubu umugore akaba ayifite Sonatube Kicukiro.

Umugore wa Simon avuga ko yamenye ko umugabo we yakoze icyaha cy’urukozasoni ahitamo gusaba urukiko kubatandukanya ndetse urukiko rurabikora ariko rutegeka ko inzu itagurishwa izarererwamo abana babo.

Urukiko muri kopi yarwo Ikinyamakuru Umusingi gifite ntago rwigeze rugabanya aba rwatandukanije kandi Simon akavuga ko rwagombaga kubagabanya imitungo kuko basezerana basezeranye ivangamutungo ati “kuki rutamubajije imitungo bafitanye ,rukamuza iyo yazanye mu rugo kugirango bagabane kuko iyo abashakanye batandukanye amategeko abemerera kugabana imitungo bafitanye”.

Ubu Simon arimo akaba yaragiye kureba abatuye mu nzu ye kugirango ababwire ko batuye mu nzu ye mu buryo butemewe n’amategeko.

Umugore wa Munyakazi Simon yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko yafashe inguzanyo muri Bank kugirango abo uko atunga abana ,ideni rimunanira kwishyura yumvikana n’umukozi wa Bank y’abaturage amwishyurira ideni undi atwara inzu.

Simon agira ati “ndashaka kumenya uburyo Bank itanga inguzanyo ku bantu bashakanye bombi badasinye ku masezerano”.

Ikindi ati niba yarafashe ideni kuki bank itagiye ikamurega urukiko rugategeka ko inzu itezwa cyamunara maze uwo mukozi akabona kuyigura?.

Umugore nawe ati “ndabyemera ko nayigurishije urukiko rwarategetse ko irererwamo abana ariko bari gutungwa n’iki?nanyishyure amafaranga nakoresheje guhera igihe yansigiye n’abana ,nayabona ndamuha inzu ye”.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umunyamategeko wunganira umugore wa Simon niba abona urubanza rwabaye mu buryo nyabwo maze avuga ko amasezerano ye yarangiye ubu atagira icyo avuga cyokora agira ati “aherutse kumamagara ambwira ko tuzongera kuburana ubujurire ,ubwo nimara gusinya amasezerano twavugana”.

Iyi nkuru ni ndende cyane tuzayikomeza ubutaha ariko ubu ni uko hashize amezi abiri nimero ya Simon tuyigerageza yaranze kunyuramo kandi umwe mu nshuti ze utarashatse ko amazina ye atangazwa yatubwiye ko nawe atamuheruka cyokora avuga ko wenda ashobora kuba yarasubiye Uganda.

Gatera Stanley

2,910 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.