Abakora mu kimpoteri I Nduba bakorera mu kajagari batambaye ibisabwa bishobora kubaviramo kwandura indwara.
— February 27, 2019
Please enter banners and links.

Itsinda ry’abanyamakuru bari mu mahugurwa y’ibidukikije yateguwe n’umuryango ushinzwe guhuza itangazamakuru n’abaturage (Media Impacting Communities),bakaba barasuye ikimpoteri cy’I Nduba basanga bamwe mu bakozi bakora mu kimpoteri bakora mu kajagari bishobora kubatera indwara zitandukanye.
Kuwa 21 Gashyantare 2019 nibwo itsinda ry’abanyamakuru bahugurwaga na MIC ku bidukikije basuye I kimpoteri I Nduba bagezeyo babanje kwangirwa kugisura habanza kubaho imishyikirano kuri Telephone aho umuyobozi wa MIC Nshimiymana Sam Gody yabanje gusobanurira umujyi wa Kigali kuri Telephone abo turibo n’ikitugenza bityo batwemerera kwinjira.
Ikimpoteri cyabanje kuba I Nyanza ya Kicukiro kiza kwimurirwa I Nduba aho twifuje kumenya aho kimuriwe niba kitabangamiye ibidukikije.
Mbere yo kureba ibindi byose twabanje kureba abakozi bakora muri icyo kimpoteri uko bakora maze dusanga bakora mu kajagari bamwe bakora batambaye ibipfuka intoki(Ga)abandi batambaye Bote abandi batambaye udupfuka amazuru n’umunwa ariko harimo bacye babyambaye.


Aba nabo ntacyo bambaye gipfuka intoki ndetse no kumunwa no kumazuru kwirinda umunuko w’ikimpoteri




Aba murabona ko ntacyo bapfukishije ku munwa no ku ntoki

Bamwe mu banyamakuru bangiwe kwinjira uretse uyu ugaragara imbere we n’umukozi wo ku kimpoteri

Nshimiyimana Sam Gody umuyobozi wa MIC avugana n’inzego nyuma y’abanyamakuru kwangirwa kwinjira gusura ikimpoteri

Imvura iyo yaguye haba hari icyondo giteye ubwoba
Kuwa 24 Gashyantare 2019 MIC yahuje abanyamakuru n’abayobozi batandukanye bahagarariye ibigo bifite aho bihurira n’ibidukikije mu Rwanda barimo uhagarariye REMA ariwe Tushabe Racheal,uhagarariye COPEDE ariwe Buregeya Paulin itwara ibishingwe ,uhagarariye RAPEPU urugaga rw’abanyamwuga mu bidukikije Ejide Nkuranga ndetse n’uhagarariye uruganda rwa Eco plastic witwa Habamungu Wencisilasi n’Umujyi wa Kigali wanze kuza mu kiganiro cyanyuraga ku maradiyo atandukanye na Televiziyo kugirango basobanurire abanyarwanda ibyo bakora n’uburyo bikorwa dore ko bose bakorera abaturage.
Ku kibazo cy’abakozi bakora mu kimpoteri mu kajagari cyangwa badafite ibisabwa kugirango nabo ubuzima bwabo butanduzwa Ejide Nkuranga yavuze ko niba hari abakora mu kimpoteri batambaye Bote batanipfuka ku munwa n’intoki byaba ari agahuma munwa.
Abayobozi bose bari baje guhura n’abanyamakuru nkuko nabavuze bose bemeje ko ukurikije ibisabwa kugirango ikimpoteri kitwe ikimpoteri mu Rwanda nta kimpoteri gihari kuko ikimpoteri cy’iNduba ibishingwe cyangwa imyanda ijugunywa ku musozi gusa bityo abakozi bagikoramo bagatangira kuyivangura imwe ikajya kubyazwa umusaruro ikorwamo ibindi bifite akamaro.
Nshimiyimana Sam Gody nawe twashatse kumenya impamvu yahisemo guhugura abanyamakuru ku bidukikije maze agira ati “Iyo dusomye ibitangazamakuru bitandukanye cyangwa tukumva radio ndetse tukareba na Televiziyo ntago tubonaho inkuru z’ibidukikije kandi abaturage bakeneye ku menya ibidukikije cyangwa imihindagurikire y’ikirere bityo dusanga byaba byiza duhuguye abanyamakuru bagatangira kujya bandika inkuru z’ibidukikije tukazibona ari nyinshi ari nayo mpamvu twashatse n’abayobozi mu bigo bifite mu nshingano ibidukikije kugirango bahure n’itangazamakuru habeho imikoranire ku buryo inkuru z’ibidukikije ziba nyinshi”.
Bamwe mu banyamakuru bahuguwe na MIC bakaba barasoje amahugurwa bashimira MIC kuba yarabahuguye ku bijyanye n’ibidukikije ndetse bahava bemeje ko hari byinshi bahuguweho kandi biyemeje kuzajya bandika inkuru z’ibidukikije.
Gatera Stanley
3,934 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply